Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Itangazamakuru ku wa 25 Ugushyingo 2026, Guverinoma ya RDC yagaragaje ko yazirikanye impungenge z’abayobozi ba Kiliziya Gatolika, nyuma y’ibyabereye i Kinshasa ku wa 22 Ugushyingo n’i Lubumbashi ku wa 23 Ugushyingo.
Umwuka mubi hagati ya Leta ya RDC na Kiliziya Gatolika warushijeho gufata intera nyuma y’ibyemezo by’inzego za Leta byabangamiye iturwa ry’igitambo cya Misa cyari giteganyijwe kubera kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka bw’Iseminari Nkuru ya Saint-Paul i Lubumbashi.
Ibi byatumye Cardinal Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, anenga imyitwarire y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, yibaza icyo Guverinoma yungukira mu gushotorana na Kiliziya Gatolika, mu gihe igihugu gisanzwe cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Guverinoma yashimangiye ko ishaka gukemura ibibazo byateje umwuka mubi binyuze mu biganiro, ubwumvikane no kubahana.
Ku wa 24 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yagiranye ibiganiro na Musenyeri Mitja Leskovar, uhagarariye Papa muri RDC, ku bibazo bimaze iminsi bitutumba hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika.
Ku bijyanye n’igitambo cya Misa cyari giteganyijwe kubera kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa ariko kigahagarikwa na Leta, Guverinoma yasobanuye ko ingamba zafashwe zijyanye n’amakoraniro y’abantu benshi zishingiye ku nshingano zayo zo kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo no kubungabunga umutekano rusange.
Yagaragaje ko izo ngamba zafashwe mu gihe igihugu gifite ibibazo by’umutekano bisaba kuba maso kurushaho.
Ku kibazo cy’ubutaka bw’Iseminari Nkuru ya Saint-Paul i Tshamalale muri Lubumbashi, Guverinoma yemeye ko hari icyemezo cy’urukiko cyarenganuye Kiliziya Gatolika, ishimangira ko inzego zibishinzwe zigomba gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.
Yavuze ko ibiganiro byatangijwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Haut-Katanga bigamije gushakira iki kibazo umuti wubahiriza uburenganzira bw’impande zose.
Guverinoma yagize iti “Uburenganzira bwo gusenga, buteganywa n’ingingo ya 22 y’Itegeko Nshinga, ni bumwe mu burenganzira bw’ibanze bugomba kubahirizwa mu gihugu kigendera ku mategeko.”
Yashimangiye kandi ko inshingano z’inzego za Leta zo kubungabunga umutekano zigomba gushyirwa mu bikorwa hubahirizwa uburenganzira n’ubwisanzure buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Guverinoma yanagaragaje ko izakomeza kubahiriza amasezerano yasinywe hagati ya RDC na Vatican ku wa 20 Gicurasi 2016, yatangiye gukurikizwa mu 2020.
Iri tangazo rije nyuma y’uko Cardinal Fridolin Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, anenze imyitwarire y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuri Kiliziya Gatolika.
Mu gihe umwuka mubi hagati y’impande zombi wari ukomeje kwiyongera, Guverinoma yasabye kwirinda ibikorwa n’amagambo bishobora guhungabanya ubumwe bw’igihugu, ishimangira ko ibibazo bihari bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro byubaka.
Yanagaragaje ko ibiganiro Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa Tuluka yagiranye na Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, ku wa 19 Ugushyingo 2026, biri mu rwego rwo gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombi.
Nubwo Guverinoma itigeze yemera ko yakoze amakosa mu byateje umwuka mubi, kuba yarahisemo gushimangira akamaro k’ibiganiro no kwemera ko ibyemezo by’inkiko birengera Kiliziya Gatolika bigomba kubahirizwa, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ishaka guhosha amakimbirane yari akomeje gufata intera.





Ibitekerezo 0