Ni imibare yatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ku wa 9 Ugushyingo 2026. Igaragaza ko kuva mu ntangiriro za 2025, nibura abasirikare 507 ba FARDC bamaze guhamwa n'ibyaha bitandukanye mu manza umunani zaburanishijwe n'inkiko za gisirikare.

Iyi mibare ije nyuma y'aho ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma, mu gace ka Walikale muri Kivu y'Amajyaruguru, rukatiye abasirikare 66 igihano cy'urupfu.

Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo kugira ubwoba imbere y'umwanzi, kwigomeka ku buyobozi bwa gisirikare no kwanga kubahiriza amabwiriza bahawe.

Igisirikare cya RDC cyatangaje ko uru rubanza rwaturutse ku mvururu zabereye mu gace ka Ntoto, muri Teritwari ya Walikale, ku wa 20 Ukwakira 2026.

Umuyobozi w'ako gace yavuze ko izo mvururu zatangiye ubwo Polisi ya Gisirikare yageragezaga kubuza abasirikare bari bavuye ku rugamba gukomeza urugendo, bikavamo kurasana kwahitanye umusirikare umwe n'umusivili.

Nyuma y'iminsi 12 urubanza ruburanishwa, urukiko rwakatiye kandi umusirikare ufite ipeti rya Serija igifungo cy'imyaka 10, mu gihe abandi basirikare bane bagizwe abere.

RFI yatangaje ko mu 2026 honyine, imanza esheshatu zaburanishijwe zatumye abasirikare 237 bahamwa n'ibyaha bitandukanye, barimo 114 bakatiwe igihano cy'urupfu.

Mu Mujyi wa Uvira, muri Kivu y'Amajyepfo, habereye imanza ebyiri zarangiye abasirikare 45 bakatiwe urwo gupfa.

Mu Mujyi wa Beni, abasirikare batatu bafite amapeti ya Ofisiye bakatiwe igihano cy'urupfu bazira guhunga igisirikare no kutubahiriza amabwiriza.

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kisangani, abasirikare 58 bo mu mutwe umwe n'ababuranishirijwe i Walikale bakatiwe igifungo cy'imyaka itatu.

Mu 2025, imanza ebyiri zabereye i Bukavu na Musienene zari zarasize abasirikare 267 bakatiwe igihano cy'urupfu.

Muri uwo mwaka kandi, abasirikare babiri bafite ipeti rya Jenerali bakatiwe igifungo cy'umwaka umwe n'urukiko rwo i Kinshasa, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kugira ubwoba imbere y'umwanzi mu mirwano yabereye i Goma.

Ibi bihano bikomeye biri gutangwa mu gihe Igisirikare cya RDC kimaze igihe gihanganye n’abarwanyi ba FRN.

Muri Werurwe 2024, RDC yakuyeho icyemezo cyari kimaze imyaka irenga 20 gihagarika ishyirwa mu bikorwa ry'igihano cy'urupfu. Icyo cyemezo cyari cyaratangiye kubahirizwa mu 2003.

Gusa, Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, watangaje ko nta muntu n'umwe wamenyekanye ko yahawe igihano cy'urupfu kigashyirwa mu bikorwa muri RDC mu 2025.

Bivuze ko nubwo abasirikare babarirwa mu magana bamaze gukatirwa urwo gupfa, ibyo bidahita bisobanura ko icyo gihano cyamaze gushyirwa mu bikorwa.