Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuzima muri Kenya, Patrick Amoth, yabwiye Citizen TV ko mu bantu 38 bapimwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, umwe yasanganywe virusi itera Ebola.

Ati “Ni umugabo w’imyaka 49 udakora mu buvuzi. Yagaragaje ibimenyetso birimo umuriro, kubabara umutwe n’imikaya.”

Amoth yavuze ko uyu mugabo yakoraga akazi ko kwita ku barwayi, karimo koza ibikoresho bakoreshaga no kumesa amashuka. Bikekwa ko yandujwe n’umuntu wa mbere wasanganywe Ebola muri Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko yatangiye kugira ibimenyetso ku wa Gatandatu, ahita ashyirwa mu kato ndetse arapimwa.

Ku wa Gatandatu, iyi minisiteri yari yatangaje abandi bantu bane bashya banduye Ebola. Batatu muri bo ni abakozi bo kwa muganga bitaye ku murwayi wa mbere w’iki cyorezo muri Kenya.

Uwo murwayi yari umugabo wavuye muri RDC ajya i Nairobi, aza kugwa mu bitaro byo muri uwo mujyi ku wa 5 Ukwakira 2026. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ku rubuga rwa X ko uwa kane mu banduye ari uwo mu muryango we.

Kenya yakajije ingamba zo kwirinda nyuma y’uko Ebola ihageze iturutse muri RDC. Virusi iri gutera iki cyorezo ni iyo mu bwoko bwa Bundibugyo, idafite urukingo cyangwa umuti wihariye uyivura.

Muri RDC hamaze kubarurwa nibura abantu 9.400 banduye, barimo abarenga 4.500 bapfuye. Iki cyorezo cyatangiye muri Gicurasi, kikaba ari cyo kimaze guhitana abantu benshi kurusha ibindi bya Ebola byigeze kwibasira icyo gihugu.

Intara ya Ituri, mu burasirazuba bwa RDC, ni yo yibasiwe cyane kuko yihariye hafi bitatu bya kane by’abamaze kwemezwa ko banduye, nk’uko imibare iheruka ya Guverinoma ibigaragaza.

Ku Cyumweru, ubuyobozi bwatangaje ko Ebola yageze no mu Ntara ya Ubangi ya Ruguru, iba iya munani igaragayemo iki cyorezo.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya RDC, ACP, byatangaje ko ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwafashe icyemezo cyo kumara icyumweru bubuza abantu baturutse muri Ituri kwinjira muri iyo ntara, guhera ku wa Mbere, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Izindi ngamba ziteganyijwe zirimo kugabanya umubare w’abagenzi batwarwa mu modoka no kuri moto, ndetse no guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko ubwandu bukomeje gukwirakwira cyane muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uganda na yo yari yagaragayemo abantu 20 banduye Ebola, barimo 15 bayikuye muri RDC, ndetse n’abantu babiri bapfuye. Muri Kanama ni bwo hatangajwe ko icyo gihugu kitakirangwamo iki cyorezo.