Uyu mugore yari uwo mu muryango wa hafi w’umugabo wa mbere wishwe na Ebola muri Kenya, wari waravuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yari yarashyizwe mu kato, aza kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ku wa 13 Ukwakira 2026.

Umugabo wa mbere yapfuye ku wa 5 Ukwakira i Nairobi, nyuma yo kurwarira no kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo muri RDC.

Abandi bantu barindwi banduye Ebola baracyavurirwa mu bigo bibiri byagenewe kwakira abanduye. Barimo abantu batatu bo mu muryango w’uwapfuye bwa mbere, abakozi batatu bo mu rwego rw’ubuzima n’umukozi ushinzwe isuku mu bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abarwayi bose bazwi bafitanye isano, kandi ko nta kimenyetso kigaragaza ko Ebola yamaze gukwirakwira mu baturage muri rusange.

Kenya yashyizeho ingamba zikomeye zo gusuzuma abinjira mu gihugu bavuye muri RDC no mu bindi bihugu icyenda, birimo u Rwanda na Uganda. 

Ebola yandurira mu guhura n’amatembabuzi y’umubiri w’uwanduye, harimo amaraso cyangwa ibirutsi.

Abaturage barasabwa gukaraba intoki no kwihutira kumenyesha abaganga abakekwaho Ebola.

Ebola imaze guhitana abantu babiri muri Kenya