Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ubwo Abepiskopi bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bagashimangira ko insengero zigomba gukomeza kuba ahantu ho gusengera aho kuba urubuga rwo gushakira amajwi.

Bagaragaje ko abanyapolitike bafite ubundi buryo bwo kugeza ubutumwa bwabo ku baturage, burimo ibitangazamakuru, inama rusange n’ibikorwa byo kwiyamamaza bibera mu ruhame.

Bagize bati “Turongera gushimangira no gutegeka ko nta butumwa bwa politike bugomba gutangirwa mu nsengero za Kiliziya Gatolika, aho zaba ziherereye hose mu gihugu.”

Aba Bepiskopi basabye abapadiri bose kubahiriza iki cyemezo no kugishyira mu bikorwa nta kuzuyaza, kugira ngo ibikorwa bya politike bitabangamira inshingano z’amadini.

Banasabye Abanyakenya kuzashishoza mu matora yo mu 2027, bagasuzuma imikorere y’abayobozi basanzweho mbere yo gufata icyemezo cy’abo bazatora.

Bagize bati “Dufite umwanya wo gutekereza no gusuzuma imikorere y’abayobozi dufite, hanyuma tugatora dushishoje. Aya ni amahirwe akomeye yo gukoresha uburenganzira bwacu bwo kwitorera abayobozi bazasohoza inshingano zabo.”

Abepiskopi banagaragaje impungenge ku mushinga w’amategeko ushobora kubuza ko ibarura ry’amajwi y’amatora ya Perezida ritambuka imbonankubone, bavuga ko byabangamira umucyo mu matora.

Basabye Perezida wa Sena, Amason Kingi, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Moses Wetangula, kwanga imishinga y’amategeko ishobora kubangamira uburenganzira bw’abaturage bwo kubona amakuru.

Bashimangiye ko amatora agomba gukorwa mu mucyo, abaturage bakabona amakuru yose ajyanye n’imigendekere yayo, aho gushyiraho amategeko ashobora gutuma batakariza icyizere inzego zishinzwe amatora.