Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ahagana saa tatu z'ijoro, ubwo abo bantu bitwaje imbunda bageraga kuri iyi sitasiyo iherereye mu gace ka Pokot Central, bagatangira kurasa abapolisi bari bahari.
Amakuru y'ibanze agaragaza ko umwe mu bapolisi yari mu biro byakira ibibazo by'abaturage, ariko ubwo yasohokaga yarashwe amasasu abiri, rimwe rimufata ku kuboko kw'ibumoso, irindi mu nda.
Uyu mupolisi yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kapenguria, aho yagejejwe yakomeretse bikomeye.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana umwirondoro w'abagabye icyo gitero, icyari kigamijwe cyangwa niba hari ibikoresho n'indi mitungo bibwe.
Polisi ya Kenya yari itaratangaza amakuru arambuye kuri icyo gitero ubwo aya makuru yasohokaga.
Iki gitero cyabaye mu ijoro rimwe n'ikindi cyagabwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibish, mu gace ka Turkana North, aho abantu bakekwaho kuba abarwanyi bitwaje intwaro barasanye n'abapolisi mu gihe cy'isaha n'igice.
Abo barwanyi bagabye igitero baturutse mu byerekezo bibiri, ariko abapolisi babasha kubasubiza inyuma, nta mupolisi ukomeretse.





Ibitekerezo 0