Aya makuru yagaragajwe mu isuzuma rya raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026, ryakozwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingengo y’Imari, iyobowe na Amos Kankunda.
Abagize iyi Komisiyo bibajije impamvu Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byakoresheje amafaranga arenga cyane ayo byari byaragenewe, aho hiyongereyeho miliyari zisaga 862 z’amashilingi ya Uganda.
Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu muri Uganda, Henry Musasizi, yitabye iyi Komisiyo kugira ngo asobanure impamvu ayo mafaranga y’inyongera yatanzwe.
Musasizi yavuze ko Guverinoma ifite inshingano zo kubahiriza ko Perezida wa Repubulika abona amafaranga ahagije kugira ngo asohoze inshingano ze, kabone n’iyo yaba arenze ku yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari.
Yasobanuye ko ushinzwe imari mu Biro by’Umukuru w’Igihugu yari yasabye ingengo y’imari y’inyongera kugira ngo huzuzwe icyuho cy’amafaranga akenerwa mu bikorwa by’ibanga, ndetse ko ayo mafaranga yatanzwe binyuze mu ngengo y’imari y’inyongera yemejwe.
Yagize ati “Sinshobora kugena neza amafaranga Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bizakoresha mu mwaka, kandi dufite inshingano zo gufasha Perezida gukora imirimo ye. Ntibishoboka ko habaho igihe Perezida adashobora gusohoza inshingano ze kubera kubura amafaranga.”
Uyu Minisitiri yavuze ko bigoye kumenya mbere y’igihe amafaranga yose akenerwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, bityo hakaba igihe bisaba kongera ingengo y’imari mu gihe cy’umwaka.
Ibisobanuro bye ariko ntibyanyuze bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, bagaragaje impungenge ku buryo Ibiro bya Perezida bikomeje guhabwa amafaranga y’inyongera arenze cyane ayo biba byaragenewe.
Harriet Nakwede, yabajije impamvu Minisiteri y’Imari idafasha Ibiro bya Perezida gutegura neza ingengo y’imari, kugira ngo hirindwe ko buri gihe hasabwa amafaranga y’inyongera menshi.
Yagize ati “Ikibazo cyanjye si umubare w’amafaranga bahabwa, ahubwo ni impamvu Minisiteri idashobora kubafasha mu gihe cyo gutegura ingengo y’imari, kugira ngo amafaranga y’inyongera asabwa ataba menshi mu buryo budasanzwe.”





Ibitekerezo 0