Ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, Dr Tedros yatangaje ko imirwano ikaze yabereye hafi y’ibitaro biri mu Ntara ya Ituri yatumye ibikorwa byo kurwanya Ebola bihungabana, ndetse abakozi b’ubuzima n’abafatanyabikorwa babo bamara amasaha arenga 24 bihishe mu cyumba cy’ababyeyi babyara.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dr Tedros yavuze ko imirwano iri kubera hafi y’agace icyorezo cya Ebola cyatangiriyemo, bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’abarwayi, imiryango yabo n’abakozi b’ubuzima.
Yavuze ko abo bantu bari mu kaga gakomeye cyane.
Dr Tedros yasobanuye ko kuva mu mpera z’Ukwakira 2026, ibitero byiyongereye mu Burasirazuba bwa RDC, bikaba byarushijeho kubangamira ibikorwa byo gukumira ikwirakwira rya Ebola no kuvura abayanduye.
OMS yatangaje ko iri gukorana n’imiryango itanga ubutabazi kugira ngo haboneke uburyo bwo gutabara abakozi b’ubuzima bagotewe muri ibyo bitaro.
Dr Tedros yasabye ko abaganga, abarwayi n’ibigo nderabuzima birindwa, kugira ngo ibikorwa byo guhangana n’icyorezo bikomeze.
Ibi bibaye mu gihe icyorezo cya Ebola kimaze amezi atandatu cyongeye kwaduka mu Burasirazuba bwa RDC, ariko kikaba kitarabasha gushyirwa munsi y’ubugenzuzi.
Imibare y’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo ikomeje kwiyongera ku muvuduko ukabije, mu gihe umutekano muke ukomeje kubangamira ibikorwa by’abaganga n’imiryango itanga ubutabazi.
Imibare yatangajwe n’inzego za Leta ya RDC igaragaza ko kuva ku wa 15 Gicurasi 2026, ubwo iki cyorezo cyatangazwaga, abantu barenga 11.000 bamaze kwandura Ebola, mu gihe abarenga 5.500 bamaze guhitanwa na yo.
Iyi mibare igaragaza ubukana bw’icyorezo mu gihe imirwano ikomeje gutuma bigorana kugera ku barwayi no gukumira ikwirakwira ryacyo.





Ibitekerezo 0