Yabitangarije mu kiganiro itwa ‘Kaikai Kicker’ ategura akananyuza kuri iyi Televiziyo, ku kiganiro cyashyizwe kuri YouTube ku wa 17 Ukwakira 2026.
Mu mvugo igaragaramo amarangamutima menshi, uyu munyamakuru yagaragaje ko akabyiniriro Kenya ikunda kwiyita ko ari yo Singapore ya Afurika atari byo ahubwo ko Singapore ya Afurika abona igiye kuba u Rwanda.
Avuga ko abayobozi b’ibihugu byinshi byo muri Afurika bakunda gufatira urugero kuri Singapore mu iterambere ariko watera ijisho ku ibiri gukorwa mu bihugu byabo ugasanga ntaho bihuriye n’ ibyo byifuza.
Kuri we abona ko u Rwanda ari rwo ruri mu cyerekezo nk’icya Singapore.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gito pe! Gito cyane ku ku buryo zimwe mu ntara zo muri Kenya ziruta u Rwanda, ariko iyo urebye icyerekezo rufite ubona ko mu minsi iri mbere ibihugu bizatangira kwifuza kumera nka rwo”.
Yagarutse no ku mushinga w’ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera avuga ko kigiye kujya imbere ya Kenya mu bijyanye no kuba igicumbi cy’ubwikorezi mu karere.
Yagereranyije Perezida Paul Kagame na Lee Kuan Yew, uyu akaba ari we wabaye Ministiri w’Intebe wa mbere wa Singapore, akaba ari nawe ufatwa nk’uwahaye icyerekezo cya Singapore tubona uyu munsi.
Usibye uyu munyamakuru Kaikai, inkuru y’uko u Rwanda ruzakira Formula One mu 2030 yatunguye benshi bijyanye n’uburyo uyu mushinga ari munini cyane.
Abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’abaperezida b’ibihugu bagaragaje ko bishimiye kuba iri siganwa rigarutse muri Afurika, by’umwihariko bakza u Rwanda nk’igihugu cyatoranyijwe kuryakira.
U Rwanda rwatangajwe ko ruzakira irushanwa rya Formula 1 ku wa 13 Ukwakira 2026.
Ni isiganwa rigiye kugaruka muri Afurika nyuma y’imyaka 33 ritahabera, aho iriheruka kuba ryabaye mu 1993, ribera muri Afurika y’Epfo.
Agace k’iri siganwa kazabera mu Rwanda kazitwa, Afurika Grand Prix, aho bisobanuye ko u Rwanda ruzaba ruhagarariye umugabane w’Aufrika muri Formula One.






Ibitekerezo 0