Ni nyuma y’uko uyu muyobozi yibasiye iki kinyamakuru, na cyo kikagaragaza ko kizizwa kuvuga inkuru z’ibitagenda neza ku butegetsi buriho muri Kanya ariko ko kitazacogora.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashinja iki gitangazamakuru gukora inkuru z’icengezamatwara zigamije kwangiza ibyagezweho no kumusebya.

Perezida Ruto yavuze ko imitwe y’inkuru ya The Standard imwibasira we na Guverinoma ye iminsi itanu mu cyumweru, itazagira icyo igeraho. Ni ubutumwa yandikiye Gideon Moi usanzwe uri muri ba nyiri iki gitangazamakuru.

Ati “GMoi, imitwe y’inkuru y’igitangazamakuru cyawe The Standard y’iminsi itanu mu cyumweru, igamije icengezamatwara, inkorwaho ikanakorwa ku rugendo rw’iterambere rw’ubuyobozi bwanjye ntacyo izabagezaho ndetse ntaho bizabageza. Kunsebya ugamije ubusambo bwawe? Ntabwo bikora. Kenya ni iy’Abanya-Kenya bose ntabwo ari iyawe gusa.”

Perezida Ruto yabwiye uyu munyemari ko n’iyo iki kinyamakuru cyamusebya iminsi yose y’icyumweru ntacyo byamutwara.

Ni ubutumwa bwahise bukurura impaka muri Kenya, cyane cyane kubera ubukana bw’amagambo yakoreshejwe n’Umukuru w’Igihugu ku gitangazamakuru kiri mu bikomeye muri icyo gihugu.

Ubu butumwa bwavuzweho, mu itangazo ryashyizweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa The Standard Group PLC, Chaacha Mwita.

The Standard yavuze ko ubusanzwe itakwihutira gusubiza amagambo aturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kuko byubashywe, ariko ko byabaye ngombwa kubera ko Perezida Ruto yayivuzeho mu buryo bweruye.

Iki kigo cyavuze ko kitishimiye uko Perezida Ruto yasobanuye imikorere yacyo, kivuga ko ubutumwa bwe bwakoresheje imvugo idakwiye Umukuru w’Igihugu.

Cyagize kiti “The Standard si igitangazamakuru cy’icengezamatwara. Itangazamakuru ryacu rishingiye ku kuri, inyungu rusange n’imyitwarire ya kinyamwuga.”

The Standard yavuze ko inshingano z’itangazamakuru muri demokarasi ari ukuba ijisho rya rubanda, kugenzura ubutegetsi no kubaza abayobozi ibyo bakora bitagenda neza, aho kubakomera amashyi gusa.

Miliyari 1,2 z’Amashilingi zarikoroje
Kimwe mu bice bikomeye by’itangazo rya The Standard ni aho yagarutse ku ijambo Perezida Ruto yakoresheje rigaragaza uburyo asebywa hagamijwe kumushyiraho igitutu cyo kuzuza ibifu bya bamwe.

Iki kigo cyavuze ko ahubwo ari cyo gikomeje kurenganywa, ko Leta ya Kenya ikirimo Amashilingi miliyari 1,2, kandi ko kuba ayo mafaranga atishyurwa bigaragara nk’uburyo bwo kubangamira imikorere yayo.

Iki kigo cyagaragaje ko gifite Abanya-Kenya benshi gikoresha, ko abo bakozi bafite imiryango itunzwe n’imirimo yabo, bityo ko kwima ikigo amafaranga kigomba kwishyurwa bigira ingaruka ku mibereho yabo.

Kiti “Nk’uko wabivuze Perezida, Kenya ni iy’Abanya-Kenya. Ibi bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa.”

Impaka ku bwisanzure bw’itangazamakuru

The Standard yibukije Perezida Ruto ko mu bihe bishize, ubwo yari mu birori bijyanye n’imikino yo gusiganwa ku modoka (Safari Rally) byabereye i Naivasha, yigeze gushimangira akamaro k’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Icyo giye yavuze ko demokarasi igomba kurengera uburenganzira bw’itangazamakuru bwo kunenga ibitagenda, nyamara igaragaza ko ibyabaye bitandukanye.

Ku ruhande rwa Perezida Ruto, ubutumwa bwe bugaragaza ko abona imitwe y’inkuru The Standard imuvukoraho nk’igitero cya politiki, cyangwa nk’uburyo bwo kumushyiraho igitutu, The Standard ikavuga ko ibyo ikora ari inshingano zayo zo kubaza ubutegetsi no gutangaza ibifitiye abaturage akamaro, kabone n’iyo byaba bidashimisha abari ku butegetsi.

The Standard yavuze ko amagambo ya Perezida ashobora gushyira mu kaga abanyamakuru, abayobozi b’ikigo, abakozi bacyo, abanyamigabane cyangwa ikigo ubwacyo. Yavuze ko izaryoza Guverinoma ingaruka zose zishobora kuba ku bakozi bayo cyangwa ku kigo bitewe n’ayo magambo.

Rurageretse hagati ya Perezida wa Kenya, William Ruto n’Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cya The Standard.
Rurageretse hagati ya Perezida wa Kenya, William Ruto n’Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu cya The Standard.