Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga Gen. Muhoozi yavuze ko ku bijyanye no kuba Visi Perezida, igihe cyo gukomeza kubivugaho mu buryo bwa dipolomasi gisa n’icyarangiye.

Ati “Ku bijyanye no kuba Visi Perezida, ntekereza ko twakoresheje imvugo ya dipolomasi bihagije. Uwo ari we wese uri muri uwo mwanya akwiriye kwitegura kuwutanga vuba.”

Gen. Muhoozi yanagaragaje uko yifuza ko Guverinoma yakora aramutse abaye Visi Perezida, ashimangira ko yagendera ku mabwiriza ya gisirikare.

Ati “Ndamutse mbaye Visi Perezida, Guverinoma izakora mu buryo bwa gisirikare. Nta mikorere idahwitse izongera kubaho.”

Nubwo aya magambo agaragaza ko Gen. Muhoozi ashaka kuba Visi Perezida, ntiyatangaje igihe yaba ateganya gutangirira izo nshingano cyangwa uburyo yazihabwamo.

Gen. Muhoozi yaciye amarenga yo kuba Visi Perezida wa Uganda