Gen Muhoozi yabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026, agaragaza ko nubwo Birungi ashinjwa ibikorwa bikomeye byagize ingaruka ku ngabo za Uganda no ku baturage, yahisemo kumubabarira ashingiye ku myemerere ye ya Gikirisitu.

Mu butumwa bwe, Muhoozi yavuze ko Birungi yari akwiye guhanishwa igihano gikomeye bitewe n'ibikorwa amushinja.

Ati “Maj Gen Birungi yakoze ibyaha bikomeye byibasiye ingabo zacu n’abaturage. Mu by’ukuri, yari akwiye guhanishwa igihano gikomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko ukwemera kwe ari ko kwatumye afata icyemezo cyo kumubabarira.

Ati “Icyakora, nemera Yesu Krisitu uhora utwigisha kubabarira. Krisitu yarambabariye, none ndi nde ngo nanjye sinababarira? Namubabariye. Tuzamurekura vuba.”

Maj Gen James Birungi yatawe muri yombi muri Kanama 2025, nyuma y’iperereza ryakozwe ku byaha yashinjwaga birimo gutanga raporo z’ubutasi zirimo amakuru yahimbwe, gukoresha nabi ibikorwa byo kurwanya iterabwoba no kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Iperereza ryakozwe n’akanama kari kayobowe n’Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Sam Okiding, ryagaragaje amakosa akekwaho Birungi n’abandi basirikare bakoraga mu rwego rw’ubutasi.

Ako kanama kasabye ko hafatwa ibihano ku basirikare bagaragayeho amakosa mu mikorere y’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare.

Nyuma y’iryo perereza, Birungi yashyikirijwe Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, akurikiranwaho ibyaha birimo ubugambanyi n’ibindi bifitanye isano n’umutekano.

Iperereza ryakozwe ryageze no ku bikorwa by’inzego z’umutekano byabereye mu duce twa Munyonyo na Kalerwe muri Kamena 2025, ubwo abagore babiri bishwe nyuma yo gukekwaho kuba bari mu mutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), ndetse ko bari bafite umugambi wo kwiturikirizaho ibisasu.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Hamza Lyavaala na Walusansa Adiil, bahoze batanga amakuru ku nzego z’umutekano, icyaha cy’ubwicanyi nyuma y’uko babyemeye.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje Lt Col Ephraim Byaruhanga wahoze ashinzwe ibikorwa byihariye mu nzego z’umutekano nk’umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, nubwo we yahakanye ibyo ashinjwa.

Icyakora, ubushinjacyaha bwagaragaje ko igihe ibyo bikorwa byaberaga, Maj Gen Birungi yari yaravuye mu nshingano zo kuyobora ubutasi bwa gisirikare.

Nubwo Gen Muhoozi yatangaje ko yababariye Birungi kandi ko agiye kurekurwa, ntiyigeze agaragaza itariki azafungurirwaho cyangwa niba ibyaha yari akurikiranyweho bizakurwaho.

Gen Muhoozi Kainerugaba yababariye Birungi wahoze akuriye CMI