Mu itangazo FRN yashyize hanze mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, yavuze ko ibi bitero byatangiye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo, bigakomeza kugeza mu rukerera rwo ku wa Gatanu.

Uyu mutwe wa politiki wavuze ko ibitero byagabwe n'ihuriro ririmo FARDC, umutwe wa FDLR, Mai-Mai, Ingabo z'u Burundi n'abacanshuro b'abanyamahanga.

FRN yatangaje ko ibitero byibasiye uduce tubiri twa Minembwe, ari two Kiziba na Madegu, bigateza ubwoba mu baturage ndetse bikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Mu gace ka Kiziba, hafi y'urusengero rw'Abametodiste, rutari kure y'Ikibuga cy'Indege cya Minembwe n'Ibitaro Bikuru bya Minembwe, ibisasu byakomerekeje bikomeye umwana w'umukobwa w'imyaka ine witwa Kadede Sibomana.

Uyu mwana yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe, ariko FRN ivuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, mu gihe ibitaro bihanganye n'ikibazo cy'ibura ry'imiti n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi.

FRN ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gushyira Minembwe mu bwigunge, ibintu ivuga ko byatumye kugeza imiti n'ibindi bikoresho by'ubutabazi muri ako gace birushaho kugorana.

Mu gace ka Madegu, gaherereye rwagati muri Minembwe, ibitero byangije inyubako zitandukanye zirimo icyicaro cya radiyo y'abaturage ya Tuungane APDIK n'inzu zo guturamo.

Iri huriro ryavuze ko aka gace kari kanagabweho ibitero mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2026.

FRN yagarutse kandi ku bisobanuro byatanzwe n'Umuvugizi w'Ingabo za RDC nyuma y'ibitero byo ku wa 17 Ugushyingo, aho yavuze ko ibisasu byarashwe ahakekwagwa kuba hari intwaro, zirimo n'inyubako z'amashuri.

Yasabye ubutegetsi bwa Kinshasa kugaragaza ibimenyetso byemeza ko aho hantu hari ibirindiro bya gisirikare, ndetse bugasobanura ingamba bwafashe mu kurinda abasivili.

FRN yagaragaje impungenge ko ibitero bikomeje kugabwa muri Minembwe bishobora kuba binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu gihe cy'intambara, ndetse n'imyanzuro y'ibiganiro by'amahoro byabereye i Doha muri Qatar.

Yasabye Umuryango Mpuzamahanga, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'abafatanyabikorwa mu gushaka amahoro muri RDC kugira icyo bakora mu kurinda abaturage bo muri Minembwe, by'umwihariko Abanyamulenge.

Iri huriro ryashimangiye ko ubuzima bw'abana bo muri RDC bufite agaciro nk'ubw'abandi bana bose ku Isi, bityo ko ububabare bw'Abanyamulenge budakwiye kwirengagizwa kubera inyungu za politiki cyangwa iza dipolomasi.

FRN yasabye kandi ko abashobora kuba baragize uruhare mu bikorwa binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga arengera abasivili bazabibazwa n'inzego zibifitiye ububasha.