Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ugushyingo 2026, ko Sassou-Nguesso yatangiye gahunda y’ibiganiro bigamije kunga aba bakuru b’ibihugu, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri umubano wabo utifashe neza.
Amakuru atangazwa n’iki kinyamakuru agaragaza ko hari gutegurwa inama izaba igamije gushakira umuti amakimbirane ya dipolomasi hagati ya Tshisekedi na Ruto.
Uyu mugambi w’ubuhuza uje mu gihe ibihugu byo mu karere bikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko intambara ihanganishije ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa AFC/M23.
Umubano wa Tshisekedi na Ruto watangiye kuzamo agatotsi mu 2024, ubwo Perezida wa Kenya yagaragazaga ko atemeranya n’uburyo bumwe mu bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bisobanurwa.
Icyo gihe, Ruto yibajije niba abarwanyi b’umutwe wa M23 ari Abanyarwanda cyangwa Abanye-Congo, amagambo yakurikiwe no kutishimira uruhare rwa Kenya mu bibazo bya RDC ku ruhande rwa Kinshasa.
Tshisekedi na we yaje kunenga imikorere ya Ruto mu biganiro by'amahoro bya Nairobi, byari byaratangijwe ku buyobozi bwa Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya.
Mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwo kongera guhuza aba bayobozi, Sassou-Nguesso asanzwe agira uruhare mu biganiro bya dipolomasi bigamije gukemura amakimbirane yo muri RDC.
Ku wa 5 Ugushyingo 2026, Tshisekedi yagiye i Brazzaville ku butumire bwa Sassou-Nguesso, aho yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu yibanze ku kurengera amashyamba n'ibidukikije.
Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana itariki n’ahantu inama yo kunga Tshisekedi na Ruto izabera, cyangwa niba aba bakuru b’ibihugu bombi bamaze kwemeza ko bazayitabira.
Iyi gahunda y'ubuhuza iramutse igezweho, yaba indi ntambwe mu kugerageza kunoza umubano w'ibihugu byo mu karere, mu gihe hakomeje ibiganiro bigamije gushakira amahoro arambye Uburasirazuba bwa RDC.





Ibitekerezo 0