Kugeza ubu abanduye iyi ndwara bajyanwa mu Bitaro bya King Khaled no mu bya Prince Louis Rwagasore. Abayobozi banemeje ko hari abayanduye mu gace ka Gihosha, aho abaturage bavuga ko kubona amazi meza bikomeje kugorana.
Umwe mu barwariye King Khaled kubera indi ndwara yavuze ko bakomeje kwakira abarwayi ba cholera.
Yagaragaje impungenge z’uko abakekwaho kuyandura batinda mu bikorwa byo kwiyandikisha, bagategereza bari kumwe n’abandi barwayi mbere yo koherezwa aho bavurirwa, ibibateye impungenge ko na bo bazayandura.
Yasabye ko abagaragaza ibimenyetso basuzumwa vuba, bagahita bitabwaho mu buryo bukwiye.
Cholera yanagaragaye mu duce twa Kizuka na Gatete muri Rumonge, aho mu mpera z’Ukwakira havuzwe abarwayi bagera ku icumi mu cyumweru kimwe. Umuntu umwe yapfiriye iwe, mu gihe abandi bari bakivurwa.
Kuva mu mpera za 2022, u Burundi bwagiye bwibasirwa n’iki cyorezo mu duce dutandukanye. Ibura ry’amazi meza n’isuku nke bikomeje gutuma kukirwanya bigorana.





Ibitekerezo 0