Aya mabwiriza yashyizweho n'Ikigo cya Amerika gishinzwe Gukumira no Kurwanya Indwara (CDC), agamije kugabanya ibyago byo kwinjiza muri icyo gihugu virusi itera Ebola.

Ambasade ya Amerika muri Repubulika ya Congo yatangaje ko iki cyemezo kireba abantu bose baheruka kugera muri RDC, hatitawe ku bwenegihugu bwabo.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, iyi Ambasade yagize iti "Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwinjiza virusi ya Ebola muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CDC yashyizeho by'agateganyo amabwiriza abuza abagenzi baheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira muri Amerika."

Yakomeje iti "Abagenzi bose, barimo n'Abanyamerika, babaye muri RDC mu minsi 21 ibanziriza urugendo rwabo ntibazemererwa kwinjira mu ndege zerekeza muri Amerika."

Aya mabwiriza ateganya ko umuntu wese wavuye muri RDC agomba kubanza kumara nibura iminsi 21 hanze y'icyo gihugu mbere yo kwemererwa gufata indege yerekeza muri Amerika.

Icyakora, iki cyemezo ntikireba gusa abagenzi bari basanzwe muri RDC, kuko kinareba abari mu ndege zagize aho zihagarara ku bibuga by'indege byo muri icyo gihugu, kabone n'ubwo baba batarigeze basohoka mu ndege.

Ambasade ya Amerika yasobanuye ko umuntu wese wari mu ndege yahagaze ku kibuga cy'indege cyo muri RDC, yaba yarasohotse mu ndege cyangwa yagumyemo, na we agomba kubahiriza ayo mabwiriza.

Ebola ni indwara yandura iterwa na virusi, ishobora guteza ibibazo bikomeye by'ubuzima ndetse ikaba yahitana abayirwaye.

Iyi ndwara ishobora kwandurira mu guhura n'amaraso cyangwa andi matembabuzi y'umubiri w'umuntu uyirwaye.

Amerika yagaragaje ko aya mabwiriza ari ay'agateganyo, gusa ntiyatangaje igihe azakurirwaho.