Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Kanyuka yavuze ko FRN ibifuriza ikaze, agaragaza ko icyemezo bafashe kigaragaza ubushake bwo kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyabo no gutegura ahazaza hacyo.

Ati “FRN irashimira cyane kandi ihaye ikaze abenegihugu bagenzi bacu barenga 120 baturutse i Kinshasa binjiye mu muryango. Umuhate wanyu ugaragaza ubushake mufite bwo kugira uruhare mu kongera kubaka igihugu cyacu no kubaka ahazaza hacyo.”

Ubu butumwa ntibugaragaza igihe abo bantu binjiriye muri FRN, aho bakiriwe cyangwa inshingano bazahabwa.

Kanyuka yanaburiye abaturage n’Abanye-Congo baba mu mahanga ko FRN itaka amafaranga yo kuyinjiramo binyuze kuri internet, kandi ko nta n’ubwishyu bwa Mobile Money isaba abashaka kuyijyamo.

Yavuze ko hari abantu bafite imigambi mibisha biyitirira uwo mutwe, bakavuga ko bawuhagarariye, bagamije kwambura abaturage amafaranga.

FRN yasabye buri wese kugira amakenga, ishimangira ko abashaka kuyinjiramo bagomba kwegera gusa abayihagarariye bazwi kandi bemewe.

FRN yakiriye abanyamuryango 120 bavuye i Kinshasa