Iri huriro ryatangaje ko ibyo bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, mu bice bya Kuwihene no mu nkengero zaho, mu karere ka Minembwe.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ahagana Saa 6:15 za mu gitondo, ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo zifatanyije zagabye ibitero bikomeye byifashishije ingabo zirwanira ku butaka n’intwaro ziremereye.

Yasobanuye ko muri ibyo bitero, abarwanyi ba FDLR bashyizwe ku ruhembe rw’imbere ku rugamba, bafatanyije n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Yagize ati “Kuri iki Cyumweru, Saa 6:15 za mu gitondo, izo ngabo zakajije ibitero byazo byo ku butaka byerekeza Kuwihene no mu nkengero zaho, muri Rugezi, mu karere ka Minembwe, zishyira abarwanyi ba FDLR ku ruhembe rw’imbere ku rugamba, bafatanyije n’abacanshuro b’abanyamahanga.”

Kanyuka yakomeje avuga ko ibyo bitero byahitanye abantu ndetse bigateza ihunga ry’abaturage benshi, ibintu yavuze ko bikomeje gukaza ikibazo cy’umutekano muke n’imibereho y’abaturage muri ako karere.

Nubwo AFC/M23 yatangaje ko hari abantu bahasize ubuzima, ntiyigeze igaragaza umubare wabo cyangwa imyirondoro yabo.

Iri huriro ryavuze ko ibyo bitero ari ukurenga ku gahenge, rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza gukoresha abarwanyi ba FDLR n’abacanshuro b’abanyamahanga mu ntambara.

Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga ko hari ukurenga ku gahenge, ndetse no gukoresha abacanshuro b’abanyamahanga, binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’abacanshuro.”

Yongeyeho ati “Kutagira icyo ukora ni ukuba umufatanyacyaha.”

AFC/M23 yashimangiye ko ikomeje kwiyemeza kurengera abaturage b’abasivili ivuga ko bakomeje kwibasirwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo zifatanyije.

Kanyuka ati “Ihuriro ryacu ryongeye gushimangira ubushake budatezuka bwo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili bibasirwa n’ingabo za Kinshasa n’abo zifatanyije.”

Uretse ibitero byo muri Minembwe, AFC/M23 yatangaje ko muri icyo gitondo ingabo za Leta ya Congo zagabye n’ibindi bitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kanyuka yasobanuye ko guhera Saa Cyenda z’ijoro rishyira ku Cyumweru, izo ngabo zagabye ibitero icyarimwe mu duce twa Kacyayi, Kumungoti na Marangara, muri Teritwari ya Masisi.

Yavuze ko ibyo bitero byagabwe hifashishijwe ingabo zirwanira ku butaka, birushaho gukaza ibibazo by’ubutabazi n’imibereho y’abaturage muri ibyo bice.

Ibi birego bya AFC/M23 bije mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushaka igisubizo cya politiki ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho impande zihanganye zikomeje gushinjanya kurenga ku gahenge.