Aba bacanshuro boherejwe muri aka gace mu gihe imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta n’abarwanyi ba FRN, umutwe uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.

Amakuru y’iyoherezwa ry’aba bacanshuro aje nyuma y’iminsi mike Uganda itangaje ko igiye kuvana ingabo zayo mu Mujyi wa Lubero, ikarekera FARDC inshingano zo kuwucungira umutekano.

Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, abayobozi bo muri aka gace babwiye ChimpReports ko abacanshuro bakorana na Erik Prince boherejwe kunganira FARDC, mu gihe ikomeje kotswa igitutu n’abarwanyi ba FRN.

Icyakora, yaba Leta ya RDC cyangwa Erik Prince, nta n’umwe wari wemeza ku mugaragaro amakuru y’iyoherezwa ry’aba bacanshuro muri Lubero.

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col Chris Magezi, yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ingabo z’iki gihugu zizatangira kuva mu Mujyi wa Lubero.

Yagize ati “Ingabo za Uganda (UPDF) vuba aha zizava mu Mujyi wa Lubero mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inshingano zo kuwucungira umutekano zihabwe Ingabo za Congo, FARDC.”

Ingabo za Uganda zari muri Lubero kuva muri Mutarama 2025, mu bikorwa bya gisirikare byiswe ‘Operation Shujja’, zihuriyemo n’iza RDC byo kurwanya umutwe wa ADF.

Amakuru y’iyoherezwa ry’aba bacanshuro muri Lubero aje mu gihe hari impungenge ku bushobozi bwa FARDC bwo guhangana n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro mu Majyaruguru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu Munyamerika agize uruhare mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri Gashyantare 2026, Erik Prince yohereje abacanshuro bo kunganira Ingabo za Leta ya RDC mu gucunga umutekano w’Umujyi wa Uvira, uherereye hafi y’umupaka w’u Burundi, nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’abarwanyi ba M23.

Ubufatanye bwa Erik Prince na Leta ya RDC bwatangiye mu Ukuboza 2024, ubwo impande zombi zagiranaga amasezerano yari agamije gucunga umutekano w’ahacukurwa amabuye y’agaciro no kongera amafaranga Leta ya RDC yinjiza muri urwo rwego.

Erik Prince wahoze mu mutwe wihariye w’Ingabo zirwanira mu Mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi nka Navy SEALs, ni we washinze Blackwater, ikigo cyamamaye ku Isi kubera uruhare rwacyo mu ntambara yo muri Irak.

Amakuru y’uko uyu Munyamerika yohereje abacanshuro muri Lubero aje mu gihe umubano wa Uganda na RDC umaze iminsi urimo agatotsi.

Ku wa Gatanu, Ingabo za Uganda zatangaje ko zitazashyigikira abacanshuro b’abanyamahanga bakorana n’imitwe yitwaje intwaro ishinjwa kugaba ibitero ku baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abacanshuro boherejwe muri Lubero, inshingano zihariye bahawe ndetse n’amasezerano agenga ibikorwa byabo muri ako gace.