Umuyobozi Mukuru wa AD Finance, Bayingana Mugabonake Olivier, yabwiye TV1 ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bidakwiye gufatwa nk’uburyo bwo kujyana n’igihe gusa, ahubwo ko ari igikoresho cy’ingenzi gifasha abacuruzi kongera umusaruro no kugabanya igihombo.
Yasobanuye ko ikoranabuhanga rifasha abacuruzi, by’umwihariko abafite amaduka manini, gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n’ibicuruzwa, amafaranga binjiza n’ayo basohora, ku buryo babasha kumenya neza uko ubucuruzi bwabo buhagaze.
Ati “Nk’ubu hari umucuruzi w’iduka ushobora gusanga afite amoko 8.000 y’ibicuruzwa harimo nk’ibyo yaranguye mu 2001 agitangira gucuruza atari akibuka ko bikirimo. Ntaba azi ngo afite ibingana iki mu iduka, ugasanga ntazi amafaranga ahemba abakozi yose hamwe, ayo bakoresha ingendo, agenda mu itumanaho n’ibindi. Umucuruzi aba agomba kumenya iyo mibare yose.”
Bayingana yavuze ko kugira amakuru yuzuye kandi yizewe bifasha umucuruzi gufata ibyemezo bishingiye ku mibare nyayo, aho kugendera ku gukeka cyangwa kugereranya.
Ati “Iyo ufite amakuru yo kugereranya, ibyemezo ufata na byo biba ari ukugereranya.”
Yagaragaje ko ikoranabuhanga rinoroshya imirimo ya buri munsi, kuko rifasha abacuruzi kugabanya igihe batakaza bakora ibikorwa byashoboraga gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Yatanze urugero rwo gukora inyemezabwishyu, asobanura ko kuzikora n’intoki bitwara igihe kinini, kandi ko uburyo budakurikije ibisabwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) butemewe.
Yongeyeho ko ikoranabuhanga rigezweho rifasha umucuruzi gukurikirana ibikorwa bye n’igihe atari aho bikorerwa, akoresheje telefone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ati “Ubu aho ikoranabuhanga rigeze umucuruzi agomba kuba azi uko ubucuruzi bwe buhagaze aho ari hose, azi ibiri kubera mu kigo cye. Niba hari umukiliya utanze komande y’ibintu byinshi badafite agahita afata umwanzuro w’igikorwa. Niba hari umukozi uri gusaba ko hemezwa ikintu runaka, kihutirwa na byo bigahita bikorwa umuntu akoresheje telefone aho yibereye.”
AD Finance imaze imyaka 20 itanga ibisubizo by’ikoranabuhanga
AD Finance imaze imyaka 20 ikora porogaramu z’ikoranabuhanga zigamije koroshya imikorere y’ibigo by’ubucuruzi.
Iki kigo cyatangiye gikora porogaramu zifashishwa mu bigo by’imari iciriritse, zirimo izifasha mu kubitsa no kubikuza amafaranga, mbere yo kwagurira ibikorwa byacyo mu zindi nzego z’ubucuruzi.
Kuri ubu, gikora porogaramu zikoreshwa muri farumasi, amaduka manini (supermarkets), inganda n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Iri koranabuhanga ntirigarukira ku gucunga ibicuruzwa biri mu maduka gusa, kuko rifasha no gukurikirana ibikorwa byo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, kubivana ku byambu, kubara imisoro no gucunga umusaruro w’inganda.
Rifasha kandi ibigo by’ubucuruzi gukurikirana imikoranire yabyo n’ibindi bigo bibigemurira ibikoresho cyangwa bibigenera serivisi.
Porogaramu za AD Finance zubatse ku buryo zihuzwa, buri imwe igatanga serivisi yihariye ariko ikuzuzanya n’izindi, bikorohereza ibigo gukurikirana ibikorwa bitandukanye hifashishijwe uburyo bumwe bw’ikoranabuhanga.
Ati “Nko kugira ngo uruganda rukore neza umuntu aba akeneye urutonde rw’abamuha ibikoresho akenera. Mu ikoranabuhanga ryacu nk’umwirondoro w’abo bantu uba uri muri ‘system’. Niba ari nk’ikigo uranguramo haba hariho nomero nyinshi z’abakiyobora ku buryo nka ya mbogamizi yo kuvuga ngo ugikurikirana ni umunyamahanga ubu nta ntagorane bitatuma utabona ibyo ushaka.”
AD Finance igaragaza ko yita no ku bacuruzi batagize amahirwe yo kwiga, ibafasha gusobanukirwa uburyo porogaramu zayo zikoreshwa binyuze mu mahugurwa atangwa mu Kinyarwanda.
Iki kigo giteganya kandi gutangira kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu kunoza serivisi gitanga, kugira ngo gikomeze korohereza abacuruzi gukoresha ikoranabuhanga mu micungire y’ibikorwa byabo.







Ibitekerezo 0