Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2026 mu muganda rusange wabereye mu Kigo cy’amashuri cya École Les Hirondelles de Don Bosco giherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ahatewe ibiti birenga 1000 birimo ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka.
Ibi biti biri guterwa na Equity Group Fondation Rwanda ifatanyije na Equity bank Rwanda, UNICEF, TUBURA ndetse n’Akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’ishuri rya École Les Hirondelles de Don Bosco, Sr Nyiranshuti Jacqueline, yashimiye Equity Fondation Rwanda yabafashije gutera ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka, yavuze ko ari ibintu byabashimishije cyane kuba baratekerejweho n’iki Kigo.
Ati “ Igiti ni ingezi mu buzima bwacu, ibi biti twateye nibikura abana bazajya baza babyicaremo munsi, abandi babyigiremo. Ibiti by’imbuto twateye byo ni ingenzi cyane mu buzima bw’abana bacu, ikindi twishimiye ni uko abana bacu bagize uruhare mu kubitera bazajya bagira uruhare mu kubyuhirira ku buryo nta kibazo bizagira.’’
Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Equity Rwanda, John Gahigana, yavuze ko abantu benshi bamenyereye iyi banki mu bijyanye n’amafaranga ariko ko isigaye inakora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze muri Equity Group Fondation Rwanda.
Gahingana yakomeje agira ati “ Mu turere twa Rwamagana na Kayonza turateganya gutera ibiti 8600, tuzabitera mu bigo by’amashuri 192. Ntabwo ari aho gusa tugarukira, dutanga n’ubujyanama bwinshi burimo kwihangira imirimo, kuzamura urubyiruko, kuzamura abari n’abategarugori hagamijwe kugira wa muturage ufite ubumenyi ubasha kugera no kuri ya mafaranga.’’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana, Nsanzamahoro Erneste, yashimiye Equity Group Foundation Rwanda ku musanzu wayo itanga wo gutera ibiti mu bigo by’amashuri. Yavuze ko ibiti biri guterwa byitezweho gufasha ibi bigo by’amashuri kongera ubwiza no kubungabunga ibidukikije.
Ati “ Ibiti by’imbuto ku mashuri bizafasha abana bacu biga kuri ibi bigo, ibiti bivangwa n’imyaka nabyo bizadufasha kuduha umuyaga no kongera ubwiza. Tubafashe kubibungabunga kugira ngo bitazangirika.’’
Equity Group Fondation Rwanda imaze gutera ibiti birenga ibihumbi 90. Uretse iyi gahunda yo gutera ibiti, Equity bank Rwanda yanasobanuriye abaturage bitabiriye uyu muganda ibijyanye na serivisi itanga zose inabasaba kubagana kugira ngo babafashe kubaha amafaranga.




















Ibitekerezo 0