Uyu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, BK Pro League, uzabera kuri Stade Amahoro.
StarTimes, ikigo gicuruza kikanasakaza amashusho mu Rwanda, cyatangaje ko kizafasha abakunzi b’umupira w’amaguru batazabasha kugera kuri Stade Amahoro gukurikira uyu mukino kuri shene ya Magic Sports TV.
Ni umwe mu mikino itegerezanyijwe amatsiko na benshi mu Rwanda, bitewe n’amateka y’aya makipe yombi n’uburyo asanzwe ahangana.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina, ikarusha inota rimwe APR FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota arindwi.
StarTimes yashyize igorora abakiliya bayo
Mu gihe Abanyarwanda bitegura iminsi mikuru isoza umwaka, StarTimes yashyizeho promosiyo yiswe ‘Ibyishimo by’Umuryango’, yatangiye ku wa 15 Ugushyingo 2026, ikazageza ku wa 15 Mutarama 2027.
Muri iyi promosiyo, umukiliya wishyuye ifatabuguzi asanzwe akoresha ahabwa iryisumbuyeho nta yandi mafaranga yongeyeho.
Abakoresha antene y’igisahani baguze ifatabuguzi rya ‘Super’ ry’ukwezi bahabwa iminsi itanu y’inyongera, mu gihe abaguze iry’icyumweru bahabwa iminsi ibiri y’inyongera.
Ni nako bigenda ku bakoresha antene y’udushami baguze ifatabuguzi rya ‘Unique’.
Iyi promosiyo ntireba abakiliya bagura ifatabuguzi riri munsi y’iryo basanzwe bakoresha.
Ku bafatabuguzi bashya, ubu dekoderi y’igisahani iragura 18.000 Frw naho udushami iragura 16 000 Frw.
Abifuza gukurikira imikino ya BK Pro League bakoresheje antene y’udushami bashobora kugura ifatabuguzi rya ‘Classic’ ry’ibihumbi 11 Frw ku kwezi cyangwa 4.200 Frw ku cyumweru.
Abakoresha antene y’igisahani bo bagura ifatabuguzi rya ‘Smart’ ry’ibihumbi 11 Frw ku kwezi cyangwa 3.500 Frw ku cyumweru.
Uretse umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports, muri iyi mpera z’icyumweru StarTimes izerekana imikino ya Shampiyona ya Espagne (La Liga), iy’u Budage (Bundesliga) n’iya Arabie Saoudite (Saudi Pro League).
Abakunzi b’umupira w’amaguru bari hanze y’u Rwanda na bo bashobora gukurikira umukino wa APR FC na Rayon Sports bifashishije porogaramu ya StarTimes ON kuri telefoni zabo ngendanwa.








Ibitekerezo 0