Iyi gahunda igenewe abacuruzi baziyandikisha mbere ya tariki ya 26 Ukuboza 2026, aho bazatangira kwishyura 15.000 Frw buri kwezi nyuma y'igihe cyagenwe cyo gukoresha porogaramu ku buntu.

Algorithm Inc yatangiye gutanga serivisi za Ishyiga Software mu 2009, ifasha abacuruzi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika gucunga ibicuruzwa, gukoresha fagitire za EBM, gukurikirana ibyo barangura n'ibyo bacuruza, ndetse no kumenya uko ubucuruzi bwabo buhagaze.

Iki kigo kigaragaza ko ikoranabuhanga ritakiri igikoresho cy'inyongera mu bucuruzi, ahubwo ko ryabaye kimwe mu by'ingenzi bifasha ibigo by'ubucuruzi kwaguka, kongera umusaruro no guhangana ku isoko.

Algorithm Inc ivuga ko yifuza ko abacuruzi bose, baba abafite ibikorwa binini cyangwa abaciriritse, babona amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, by'umwihariko mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuzamuka.

Ni muri urwo rwego iki kigo cyashyize muri serivisi zacyo ikoreshwa ry'ubwenge buhangano (AI), kugira ngo bufashe abacuruzi gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Kigaragaza ko mu bihe nk'ibi, abacuruzi bakwiye kurushaho kwitabira ikoranabuhanga ribafasha kugabanya igihombo no kunoza imicungire y'umutungo, aho kugabanya amafaranga bashora mu bikoresho bibafasha gucunga neza ibikorwa byabo.

Algorithm Inc ivuga ko umucuruzi ushaka gukomeza gutera imbere akeneye gukora neza yirinda igihombo, kwihutisha serivisi, kugabanya amakosa, gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo isanzwe ikorwa n'abantu, kubona igishoro no kugira ubumenyi buhagije.

Serivisi abacuruzi bazahabwa ku buntu

Muri gahunda nshya yashyizweho na Algorithm Inc, abacuruzi baziyandikisha mu gihe cyagenwe bazahabwa uburyo bwo gukoresha Ishyiga Software ku buntu, ku mukozi umwe, kugeza ku wa 29 Kamena 2027.

Iyi porogaramu izabafasha kwandika ibicuruzwa, gukurikirana ibyo barangura, gucunga ububiko, gusohora no kugurisha ibicuruzwa, ndetse no gutanga fagitire za EBM zemewe n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA).

Abazitabira iyi gahunda bazahabwa kandi amahugurwa inshuro imwe muri Algorithm Campus, kugira ngo basobanukirwe imikorere ya porogaramu n'uburyo bayibyaza umusaruro mu bucuruzi bwabo.

Bazanabona umufasha ukoresha ubwenge buhangano kuri WhatsApp, ushobora kubafasha amasaha 24 kuri 24, ndetse bahabwe raporo zikorwa hifashishijwe AI, zibafasha kumenya uko ubucuruzi bwabo buhagaze.

Algorithm Inc ivuga ko izi serivisi zizafasha abacuruzi kurushaho kwita ku gushaka abakiriya no kwagura ibikorwa byabo, mu gihe imirimo ijyanye n'imicungire ya buri munsi yoroshywa n'ikoranabuhanga.

Abacuruzi bazafashwa kubona amasoko n'inguzanyo

Uretse gukoresha Ishyiga Software, Algorithm Inc yatangaje ko abacuruzi bazashobora no kubyaza umusaruro izindi serivisi zayo, zirimo Ihute na Umusada, zigamije kubafasha kwagura amasoko no kubona igishoro.

Binyuze kuri Ihute.rw, abacuruzi bashobora gushyirirwaho amaduka akorera kuri interineti, aho iki kigo kibafasha kugurisha ibicuruzwa byabo, kikishyurwa 1% by'agaciro k'ibyagurishijwe.

Ku rundi ruhande, serivisi ya Umusada ifasha abacuruzi kubaka amateka y'ubucuruzi ashobora kwifashishwa mu kugena ubushobozi bwabo bwo kubona inguzanyo.

Algorithm Inc ivuga ko guhera ku munsi wa mbere umucuruzi atangiye gukoresha iyi serivisi, ibikorwa bye bishobora kumufasha kubaka amanota yifashishwa mu gusuzuma ubusabe bw'inguzanyo.
Ibi bishobora kumufasha kubona inguzanyo idasaba ingwate, ku nyungu iri hagati ya 1% na 1,75% buri kwezi, ku bufatanye na BPR, Access Bank na GT Bank.

Iki kigo kigaragaza ko iyi gahunda igenewe abacuruzi bakora ibikorwa bitandukanye, birimo amaduka manini ya supermarket, resitora, utubari, farumasi n'amaduka aciriritse.

Abifuza kwitabira iyi gahunda basabwa kwiyandikisha mbere ya tariki ya 26 Ukuboza 2026, banyuze ku rubuga kit.algorithm.rw, cyangwa bagahamagara kuri 0780 273 467 na 0788 880 066.

Abaziyandikisha muri icyo gihe bazahabwa amahirwe yo gukoresha Ishyiga Software ku buntu, ku mukozi umwe, kugeza ku wa 29 Kamena 2027, nyuma yaho batangire kwishyura 15.000 Frw buri kwezi.