Ni imitako yatangiye gukora mu 2019, akaba abifatanya no gukora imyenda yo mu budodo.
Iyo urebye ibihangano by’uyu musore usanga igice kimwe kiriho ibishushanyo aba yakoze mu gihe ikindi gice kiba kiriho ibisate by’ibirahure.
Imaniradukunda yabwiye IGIHE ko yabanje kubona ibisigazwa by’ibirahure biri mu bintu bibangamiye abacuruzi kuko ngo baburaga aho babimena, yigira inama yo kubibyaza umusaruro atangira kubyifashisha mu bugeni.
Ati “Narabirebaga nkabona biri mu bintu biri kwangiza ibidukikije, hari abantu babijugunyaga mu mirima y’abaturage, abandi ugasanga babirunze ahantu hamwe ku buryo uba ubona biteye ikibazo. Rero ndi gukumira ko abantu bakomeza kubijugunya ahubwo bimwe bita umwanda ndifuza ko nzagera igihe nzajya ngenda mbikusanya ahantu hose nkabibyazamo imitako myiza.”
Yakomeje agira ati “Ndabifata ubundi nkashushanya nk’umuntu ugiye gukora igihangano cye, hamwe mbishyiraho ku ruhande, ahandi nkahashushanya ikintu runaka ku buryo ubibonye asanga igishushanyo cyanjye gifite umwimerere.”
Uyu musore yavuze ko ibi bihangano bye bikozwe mu bisigazwa by’ibirahure bimaze kumuteza imbere, aho amaze kugura imashini ebyiri nziza zimufasha mu budozi bwe bw’imyenda.
Yavuze ko nibura mu kwezi kuri ubu ibimene by’ibirahure byo mu Mujyi wa Nyamata hafi ya hose abikusanya, akabibakiza nk’umwanda. Ngo afite intumbero z’uko mu myaka itanu iri imbere nibura azaba abasha gukusanya ibyo mu turere dutandukanye akabibyazamo ibihangano byakoreshwa ahantu henshi.
Kugeza ubu ibihangano akora yifashishije ibimene by’ibirahure abigurisha guhera ku bihumbi 50 Frw kuzamura. Mu kwezi nibura ngo ashobora kugurisha ibihangano biri hagati ya bitanu n’icumi bitewe n’abakiliya yabonye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!