00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ugorwa no kwikuramo umu-ex mwamaranye igihe gito

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 20 May 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Wari uzi ko umu-ex wa mbere ugoye kwikuramo atari umwe mwamaranye imyaka myinshi, ahubwo ari uwo mwapanze gukora ibintu byinshi hamwe ariko ntibibe. Ni uwo mwahisemo amazina y’abana muzabyara ariko ntimwababyara, ni uwo mwapanze gusohokera ahantu henshi ariko mugatandukana mutarahajya.

Psychology igaragaza ko ubwonko bugorwa cyane no kwakira ibintu bitigeze birangira. Nk’uko bisobanurwa muri Zeigarnik Effect, yahimbwe na Bluma Zeigarnik mu 1927, ubwonko bwibuka cyane ibintu tutigeze turangiza kurusha ibyo twarangije.

Iyo ukoze ikintu ntikirangire, mu bwonko bwawe hazamo icyuho. Ibyo bitera icyitwa “brain loop” cyangwa se ukwisubiramo kw’ibitekerezo by’ibintu bitigeze birangira. Ukomeza gutekereza uwo muntu bidatewe n’uko umukunda cyane, ahubwo ari ukubera ko ubwonko bwawe bushaka kuziba icyo cyuho.

Iyo utigeze umarana igihe n’umuntu, uba umutekereza uko atari kandi ukamukabiriza. Uba umeze nk’uri muri filime y’Igihinde kuko uba utararambanye n’uwo muntu ngo umenye ibibi bye. Kuri wowe aguma ari umuntu utunganye wari kuzakubera isoko y’ibyishimo bidashira.

Iyo ukundana n’umuntu umenya uko ateye, ukamenya imico myiza ye n’ingeso ze mbi. Muratongana kandi mukarakaranya. Umenya uwo ari we bya nyabyo. Iyo mutandukanye, ubwonko bwawe buba bumwibuka uko ari nta bikabyo bushyizemo. Uba ufite impamvu zo kumwikuramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages