Nihereyeho. Kubera ko ntakunda kubeshya nta cyahinduka. Wenda kubera njya nanga kubwiza abantu ukuri kugira ngo batababara niho byagoranira. Wenda nk’umukobwa akambaza ati ‘rata sinambaye neza?’ Nkamubwira nti iyo myenda ni myiza ariko uteye nabi.
Utuzi twinshi rero dushingiye ku binyoma no kubeshya. Abacuruzi benshi ntibaba bakibashije gukabiriza ibicuruzwa byabo kugira ngo bigurwe. Kimwe n’abamamaza benshi, abanyapolitiki, abakomisiyoneri, abanyamadini n’abanyamategeko benshi. Ibaze guhamagara kuri call center ya MTN bakakubwira bati “mukiliya ugoranye, ibibazo byawe ntabwo tubyitayeho”.
Nanone imibanire hagati y’abantu yakendera. Mu ijoro rimwe gusa, miliyoni z’abantu zaba zamaze kwaka gatanya. Abantu babeshyanyaga ko bakundana batangira kubwizanya ukuri. Inshuti ziryaryana zajya ahagaragara. Umubare w’abiyahura watumbagira ukikuba inshuro nyinshi.
Usibye n’abasanzwe bafitanye umubano, kugira ngo tubeho muri sosiyete bisaba kubeshyanya. Ba bantu mukorana bakuzengereje watangira kubabwiza ukuri, cyangwa ni wowe babwiza ukuri?
Uribuka wa muntu wambeshye ngo ibiryo biraboneka mu minota 20? Mu Isi itabamo kubeshya yahita angira inama yo kwigira ahandi kuko serivisi zabo ari mbi bikarangira atakaje akazi.
Abacuruzi ubundi nibo baba bagowe. Ibaze umuntu ugiye kukugurisha inkweto akakubwira ko ari ‘qualite’ yanyuma, ati ‘ubundi izi ni zimwe ziba zarasigaye mu maduka kuko zabuze abazigura’. Ibibi byaba ari byinshi.
Ariko se, abantu bose bavugishije ukuri byamara iki?
Icya mbere ni uko twagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ntitwaba tugikeneye kwijijisha kandi tubabaye. Abantu bamaze igihe bahisha agahinda gakabije bavugisha ukuri bagahabwa ubufasha. Kugira abantu inama byakoroha cyane.
Hehe n’inshuti zikuryarya n’abakunzi bakubeshya. Claude yakwemera ko ahora aguhamagara atari uko agukunze, ahubwo ashaka ko muryamana. Nanone guhana abakoze ibyaha byakoroha kandi abatangabuhamya bakavugisha ukuri. Waramwishe?, ati Yego’, Ok, tugukatiye igifungo cya burundu.
Kwizera abantu byaba byoroshye kuko waba uzi neza ko batari bukubeshye. Abacuruzi bareka kutubeshya bakaduca amafaranga akwiye ibicuruzwa byabo.
Abatubuzi bashaka utuzi twemewe n’amategeko. Atari abatubura umusaruro ariko. Abatuburira abantu. Nubwo imiryango ibeshyanya yahazaharira mu mizo ya mbere, iyabashije kwiyunga yakomera kandi ikagira imibanire myiza.
Uburezi nabwo bwatera imbere kuko abarimu batazi kwigisha babivuga bityo ntitubahe akazi. Abanyeshuri bavugisha ukuri ko batumva amasomo aho gushakira umuti mu gukopera. Abantu barushaho kugira gahunda no gukora cyane, kuko baba bazi neza ko ntawe bazabeshya ngo bikure mu bibazo. Ibyo byatuma habaho iterambere rirambye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!