Ubuhamya bw’Umunyakenyakazi wavutse atagira imyanya myibarukiro

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 16 Werurwe 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umunyakenyakazi Julian Peter yasangije abandi ubuzima bugoranye yanyuzemo nyuma yo kuvuka agasanga atagira imyanya myibarukiro, agira n’icyo asaba ababyeyi b’abana bafite ikibazo nk’icye.

Julian Peter yavutse mu 1991, avukira muri Kenya mu gace kari mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nairobi kazwi nka Ukambani.

Mu kuvuka kwe umurebye yari umwana nk’abandi bose, ndetse imyaka ntiyatinze atangira amashuri abanza ayihutamo agera mu yisumbuye.

Ubwo yari afite imyaka 17 yiga mu mashuli yisumbuye yaje kugira ikibazo cy’ukuguru ajya kwa muganga kwivuza.

Nyuma yo kugera kwa muganga, ikibazo cya mbere muganga yamubajije ni igihe cya nyuma aheruka kugira mu mihango, Julian amusubiza ko atarayijyamo na rimwe.

Kubona umukobwa w’imyaka 17 utarajya mu mihango na rimwe ni ikintu kidasazwe. Ibi byatumye muganga afata icyemezo cyo kumunyuza mu cyuma ngo arebe ikibazo afite, amafoto y’iki cyuma yaje yerekana ko imyanya myibarukiro ya Julian ifunze uhereye inyuma.

Nyuma yo kugerageza kumubaga bikanga yaje guca mu cyuma bwa kabiri abaganga basanga nta na nyababyeyi agira ari nabwo bavumbuye ko afite ikibazo cya Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser syndrome (MRKH).

MRKH syndrome ni ikibazo umwana w’umukobwa agira akaba yavuka adafite bimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro ye birimo nyababyeyi, udusabo tw’intanga ngore, ndetse n’umwanya uhuza nyababyeyi n’igice cy’inyuma uzwi nka Cervix ukaba ufunze.

Ibi bishobora kujyana n’ibindi bibazo birimo kugira impyiko zikoze nabi cyangwa umuntu akaba yagira n’imwe.

Akimara kumva iyi nkuru y’uko afite MRKH byari amarira menshi kuri we “nararize umunsi wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, nari mfite imyaka 17 kandi ndi gato”

Julian avuga ko yatangiye kwiyakira ubwo yari afite imyaka 24 kuko ari nabwo yatangiye gufunguka akavuga ikibazo afite.

Julian aganira na BBC yavuze ko yagowe no gukura yumva abantu bamubwira ko iki kibazo cye gifite aho gihuriye n’amarozi akunze kurangwa mu gace akomokamo ka Ukambani ndetse bamwe bakongeraho ko nyirakuru abifitemo uruhare.

N’ubwo yabwirwaga aya magambo yose Julian, avuga ko yageragezaga kuyirengagiza “bavuga ibyo bashaka kuvuga, igifite agaciro ni uko mbifata, iyo nza kubyumva byari gutangira kungiraho ingaruka kandi nashoboraga gutangira kumva ko ibyo bavuga ari ukuri”.

Nyuma y’imyaka 10 ubwo Julian yari afite imyaka 27 yaje kongera kubagwa kugira ngo muganga afungure umwanya uzajya umufasha gukora imibonano mpuzabitsina uzwi nka Cervix.

Agorwa no kurambana n’abakunzi be

Julian avuga ko agorwa no kugira umusore bakundana “nabaye mu rukundo, gusa sinjya ndeka ngo ibintu bigere kure mbere y’uko nicarana nabo ngo mbabwire ikibazo cyanjye”.

Yakomeje agira ati “niba bashaka kubyakira bazabyakira, ariko urabizi uko abantu ari bantu, ijanisha rinini ry’abantu nagiye mbibwira barampuze abandi bakanshinja kubeshya kuko bumva ko nabivugaga mu rwego rwo kubihunza”.

Julian avuga ko kuva yabagwa mu 2018 ubu ashobora kuba yakora imibonano mpuzabitsina ariko akaba yumva n’ubundi nta mpamvu yo kuyikora cyane ko atiteguye no gushinga urugo, kuko kuri we yumva azashaka umwana arera.

Julian agira inama ababyeyi bafite abana bahuje ikibazo na we kubaba hafi bakabereka ko atari ryo herezo ry’ubuzima kandi bakabatera n’ingabo mu bitugu kuko kwiyakira bitoroha mu gihe ufite MRKH.

Julian Peter avuga ko yakuze agorwa no kumva amagambo abantu bamuvugagaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .