Raporo Measuring Gender-in-Trade Statistics: Rwanda, yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bukungu bwa Afurika (UNECA), igaragaza ikinyuranyo hagati y'abagabo n'abagore mu bucuruzi, mu mirimo no mu mahirwe yo kubona igishoro.

Yifashishije imibare yo mu bihe bitandukanye kugeza mu 2024, igaragaza ko hari aho abagore bamaze kurusha abagabo, ariko ahandi abagabo bakaba bagifite icyizere n'amahirwe menshi yo kwagura ibikorwa byabo.

Abagabo barusha abagore mu kwikorera

Imibare yo mu 2024 igaragaza ko abagabo miliyoni 1,42 ari bo batangaga amakuru ko bikorera, mu gihe abagore bari miliyoni 1,18.

Bisobanuye ko abagabo bikorera bari benshi kurusha abagore kubera ikinyuranyo cy'ibihumbi 240.

Mu 2017, abagabo bikoreraga bari miliyoni imwe n'ibihumbi 45, naho abagore ari ibihumbi 840. Iyi mibare yakomeje kwiyongera mu myaka yakurikiyeho, ariko abagabo bakomeza kuba benshi.

Raporo isobanura ko mu 2017 habaye impinduka mu buryo bwo kubara abafite akazi, ibikorwa byo guhinga hagamijwe gusa gutunga urugo bikurwa mu bikorwa bifatwa nk'akazi.

Ni yo mpamvu imibare y'abikoreraga yagabanutse cyane icyo gihe, bitavuze ko abantu bose bavanywe mu mibare bari batakaje akazi.

Iyi mibare igaragaza abikorera, ariko ntigaragaza umubare w'abakozi buri mugabo cyangwa umugore yahaye akazi.

Abagabo barusha abagore mu gaciro k'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga

Mu 2024, ibigo by'ubucuruzi bifitwe n'abagabo byohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 1,61$ mu gihe ibigo by’abagabo byohereye ibifite agaciro ka miliyoni 563$.

Ni ukuvuga ko agaciro k'ibyoherejwe n'ibigo by'abagabo karushije ak'ibigo by'abagore miliyoni 1.049$.

Icyakora, mu 2021 habaye impinduka idasanzwe, kuko ibigo by'abagore byohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1,16$ birusha ibigo by’abagabo byari bifite agaciro ka miliyoni 473$.

Nyuma yaho, agaciro k'ibyoherejwe n'ibigo by'abagore karagabanyutse, kagera kuri miliyoni 563$ mu 2024, bingana no kugabanukaho hafi 51,5% ugereranyije na 2021.

No mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ibigo by'abagabo byakomeje kuza imbere. Mu 2024, byatumije ibicuruzwa bya miliyari 2,484$, mu gihe iby'abagore byatumije ibya miliyari 1,418$.

Aya mafaranga agaragaza agaciro k'ibicuruzwa byacurujwe, ntabwo ari inyungu zasigaye mu mifuka y'abacuruzi.

Abagore biganje mu bucuruzi bwambukiranya imipaka

Mu 2024, abagore bari 61% by'abakora ubwo bucuruzi, naho abagabo ari 39%.

Agaciro k'ibicuruzwa byacurujwe n'abagore muri ubu buryo kari miliyoni 84,2 naho ibyacurujwe n'abagabo bifite agaciro ka miliyoni 68,1$.

Icyakora, raporo igaragaza ko ugereranyije agaciro k'ibicuruzwa n'umubare w'ababicuruza, abagabo bafite agaciro k'ubucuruzi kari hejuru kuri buri mucuruzi.

Bisobanuye ko abagore ari benshi kandi bacuruza ibicuruzwa bifite agaciro rusange kari hejuru, ariko abagabo biganje mu bucuruzi bw'ibicuruzwa bifite agaciro kanini kuri buri muntu.

Mu kazi gahemberwa, abagabo baracyari benshi

Mu bigo bikora ubucuruzi, mu 2023 abagabo bari 54% by'abakozi, naho abagore ari 46%.

Mu 2014, abagore bari 39%, naho abagabo 61%, bigaragaza ko uruhare rw'abagore rwiyongereye.

Mu myanya y'ubuyobozi bukuru bw'ibyo bigo, abagore bari 45% mu 2023, bavuye kuri 38% mu 2017.

Mu bakozi bafite amasezerano ahoraho mu bigo by'ubucuruzi, abagore bari 41% mu 2023, mu gihe mu bafite amasezerano y'igihe gito cyangwa akazi k'igihe runaka bari 50%.

Mu bigo by'ubucuruzi bifitwe n'abashoramari b'abanyamahanga, abagore bari 38% by'abakozi, naho abagabo 62%.

Mu nguzanyo n'ikoranabuhanga

Mu bijyanye na Mobile Money, abagore bayifite bari 78%, naho abagabo 85%. Mu 2024, abagabo bafite konti muri banki bari 28%, naho abagore 16%.

Mu mirimo yo mu rugo idahemberwa, abagore bayimaramo impuzandengo y'amasaha 3,9 ku munsi, ugereranyije n'amasaha 2,5 ku bagabo.

Raporo isobanura ko inshingano zo kwita ku muryango n'ingorane zo kubona igishoro biri mu mbogamizi zikibangamira abagore mu kwagura ibikorwa byabo by'ubucuruzi.

Abagore n'abagabo basigaye bose bisanga mu mirimo imwe bitandukanye na mbere