Mu Rwanda, urubyiruko ni imwe mu nkingi z'iterambere ry'igihugu. Ni rwo rwitezweho guhanga udushya, guteza imbere ubukungu no kubaka ejo hazaza heza. Icyakora, ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko kiracyari imbogamizi ikomeye, cyane cyane ku barangije amashuri yisumbuye cyangwa na kaminuza, aho bamwe muri bo bakamara igihe bashakisha akazi kukabona bikaba ingorabahizi.

Ni byiza gushishikariza urubyiruko kwiga no gutsinda neza mu ishuri kuko hari icyizere ko akazi gashobora kuzajya kaboneka mu bihe biri imbere bitewe n’iterambere ry’igihugu rigenda riza ndetse n’abashoramari bahanga imirimo mishya mu Rwanda, aho bazana inganda hirya no hino mu gihugu, abandi bagashinga za hoteli ziri ku rwego rwo hejuru.

Ubushomeri ntabwo bugira ingaruka ku muntu ku giti cye gusa, ahubwo bugira ingaruka ku muryango no ku iterambere ry'igihugu muri rusange.

Kuba hari bamwe bashaka akazi bakakabura, hari abandi bakabona bitewe n’ibyo bize mu mashuri kandi bikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no kumenya amakuru y’ahari akazi. 

Ikindi gishobora gutuma hari ababura akazi, ni uko hari umubare mwinshi w’abarangije kwiga za kaminuza n’andi mashuri y’ubumenyingiro basanga imirimo ari mike ku isoko ry’umurimo, bitewe n’abayihanga bake ndetse n’abatabasha kuyihangira ubwabo nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri nk’uko bahora babishishikarizwa mu mbwirwaruhame bahabwa iyo basoje kwiga ko bagomba kwihangira imirimo aho bagiye. 

Bikwiriye kwishimirwa ko u Rwanda rufite umubare munini w’abajya mu mashuri bakiga bakarangiza amashuri yisumbuye abandi bagakomeza za kaminuza, abandi bakajya no mu mashuri yigisha ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku isoko ry'umurimo mu Rwanda, umwaka wa 2025, igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko rwari hagati y'imyaka 16 na 30 bwari kuri 14,7%, mu gihe abaturage bashobora gukora kandi bashaka akazi, ikigero cyabo cyari kuri 12,4%. 

Ibi bigaragaza ko urubyiruko ruhura n'imbogamizi zikomeye kurusha abakuze mu kubona akazi. Naho raporo ya Banki y'Isi yasohotse ku wa 23 Gashyantare 2026 igaragaza ko mu rubyiruko rw'u Rwanda ruri hagati y'imyaka 16 na 30, abagera kuri miliyoni 2,3 muri miliyoni 3,7 z’abakoreweho ubushakashatsi ari bo bari bafite akazi mu 2024. Iyi mibare igaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhuza uburezi, amahugurwa n'amahirwe yo gukora.

Abize imyuga bagira amahirwe yo kubona akazi kurusha abandi

Nk’uko imibare y’ubushakashatsi igenda ibigaragaza, abize imyuga n’ubumenyingiro haba mu basoza ayisumbuye na kaminuza ni bo bagira amahirwe menshi yo kubona akazi ku isoko ry’umurimo ugereranyije n’abize andi masomo asanzwe. Ibi bigaragarira buri wese mu muryango aho usanga abana barangiza kwiga kaminuza, uwize umwuga abona imirimo mbere y’uwize amasomo yandi atari ay’imyuga.

Mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri, Minisiteri y’Uburezi na yo yashyize imbaraga mu gushishikariza urubyiruko n’abafite impano zitandukanye kwiga amasomo y’imyuga ndetse no gushyiraho amashuri yabyo kugera ku rwego rwa kaminuza. Ibi bifasha abiga aya masomo kugera ku rwego rwo hejuru, ku buryo hari n’abajya mu gukora akazi mu bindi bihugu cyane cyane abize ubwubatsi.

Imwe mu mbogamizi urubyiruko ruhura na zo ni icyuho kiri hagati y'ubumenyi rubonera mu mashuri n'ubumenyi bukenerwa ku isoko ry'umurimo. Hari abarangiza amashuri bafite ubumenyi bw'amasomo ariko badafite ubunararibonye, ubushobozi ngiro cyangwa amahugurwa no kwimenyereza umwuga bisabwa n'abakoresha mu gutanga akazi aho basaba kuba ufite uburambe mu kazi n’ubunararibonye.

Kuba bamwe babura akazi, ntibivuze ko amashuri adafite akamaro. Ahubwo bigaragaza ko abatanga uburezi bakwiye kurushaho guha abanyeshuri ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo biri mu buzima busanzwe,  gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira imirimo ubwabo ndetse no kuba bashakira akazi hanze y’u Rwanda biciye mu mashuri afite ireme ry’uburezi riri kurwego mpuzamahanga.

Hari bamwe mu barangiza kwiga kaminuza nyuma bakongeraho no kwiga umwuga runaka mu gihe cy’amezi atatu cyangwa atandatu, kugira ngo nabura akazi mu byo yize mbere, abe yakabona mu bijyanye n’imyuga. Aha twavuga abiga kudoda kandi barize kaminuza, abajya mu gutwara abagenzi kuri moto, abiga gufata amashusho no kuyatunganya, gutwara taxi n’indi mirimo inyuranye isaba ko abayikora baba bazi indimi z’amahanga cyangwa akazi ko gutanga serivisi ahantu hanyuranye hagendwa n’abasirimu.

Mu myaka yashize, umwana wigaga imyuga yafatwaga nk’uwananiwe kwiga ariko uko ibihe bigenda bihita n’ikoranabuhanga rigenda rivuka umunsi ku wundi, bigaragara ko kwiga imyuga ari amahitamo meza aho n’ababyeyi bareka umwana agahitamo ibyo aziga n’icyo yifuza kuba cyo. Ibi byatumye hari abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu batinyuka kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, aho byagiye bibahesha akazi ndetse no kuzamura imitangire myiza ya serivisi kuri ba mukerarugendo baza mu Rwanda umunsi ku wundi.

Birakwiye ko amashuri n'ibigo by'imyuga ndetse n'ibigo by'abikorera byongerera amahirwe abarangiza kwiga kwimenyereza umwuga mu guhangana n’ikibazo cy’abatagira uburambe mu byo bize no kwigaragaza mu byo bashoboye.

Mu rwego rwo guca ubushomeri mu rubyiruko, hari abasanga abakire bari mu Rwanda n’abari mu bihugu byo hanze batakabaye bashimishwa no kuba babika amafaranga yabo muri za banki, ahubwo bakabaye bashora imari hirya no hino mu gihugu, urubyiruko na rwo rukaboneraho kubona akazi.

Umusomyi wa IGIHE, Faustin Nkurunziza, yagaragaje icyafasha urubyiruko kuva mu bushomeri