Uyu mugabo wapfuye ku wa 26 Nyakanga 2026 afite imyaka 84, yibutswe mu muhango wabereye mu Mujyi wa Aberdeen muri Ecosse ku wa 23 Ukwakira, witabiriwe n'abantu barenga 300, barimo abo mu muryango we, inshuti n'abayobozi bakomeye.

Perezida Paul Kagame yari mu batanze ubutumwa bwo kumwibuka hakoreshejwe amashusho, agaragaza ko ibikorwa bya Wood muri Afurika, by'umwihariko mu Rwanda, byaranzwe n'ubwitange n'umutima ukunda gufasha abandi.

Yavuze ko Sir Ian Wood yasize umurage uzakomeza kubera abandi benshi urugero.

Melinda French Gates, uzwi mu bikorwa by'ubugiraneza ku Isi, na we yamushimiye uruhare yagize mu guhindura ubuzima bw'abandi.

Yagaragaje ko nubwo Wood yari yarageze ku ntambwe ikomeye mu bucuruzi, atigeze yibagirwa inshingano zo gufasha abandi, baba abahinzi bato bo mu Rwanda cyangwa abarimu bo muri Aberdeen.

Sir Ian Wood yari muntu ki?

Sir Ian Wood yavukiye mu Mujyi wa Aberdeen muri Ecosse. Yamenyekanye cyane nk'umushoramari mu rwego rw'ingufu, nyuma yo guteza imbere ubucuruzi bw'umuryango we bwari bushingiye ku bwato n'uburobyi, akabuvanamo ikigo mpuzamahanga cy'ubwubatsi n'ubujyanama mu by'ingufu cya Wood Group.

Yatangiye kuyobora ubwo bucuruzi mu 1967, abugeza ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe cyabwo cyiza, Wood Group yari ifite agaciro karenga miliyari 5 z'ama-Pound.

Mu 1994, yahawe icyubahiro cya Sir kubera uruhare yagize mu guteza imbere urwego rwa peteroli na gaz.

Wood yari mu baherwe bakomeye muri Ecosse, umutungo we bwite ukaba warabarirwaga muri miliyari 1,8 z'ama-pound.

Mu 2007 yashinze umuryango The Wood Foundation, agamije gushora igice cy'umutungo we mu bikorwa by'ubugiraneza, cyane cyane mu guteza imbere uburezi, ubuhinzi n'imibereho y'abaturage.

Uruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda

Binyuze muri The Wood Foundation, Sir Ian Wood yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi mu Rwanda, aho ibikorwa by'uyu muryango byatangiye mu 2010.

Mu 2012, umuryango we ku bufatanye na Gatsby Foundation washoye imari mu nganda z'icyayi za Mulindi na Shagasha, ugamije kongera umusaruro no kuzamura imibereho y'abahinzi bato.

Mu 2022, uruganda rw'icyayi rwa Mulindi rweguriwe abahinzi barenga 5000 nyuma y'imyaka icumi y'ishoramari n'amahugurwa. Rwabaye uruganda rwa mbere rw'icyayi mu Rwanda rweguriwe abahinzi bato ku kigero cya 100%.

Wood yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Ugushyingo 2016, amusobanurira ibikorwa bye byo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi n'imishinga yateganywaga kwagurwa.

Umuryango we wanagize uruhare mu mishinga yo kwagura ubuhinzi bw'icyayi mu turere twa Nyaruguru na Karongi, ndetse no mu guteza imbere inganda zitandukanye z'icyayi.

Ibikorwa bya The Wood Foundation byarakomeje na nyuma y'urupfu rwe. Muri Nzeri 2026, uyu muryango watangaje ishoramari rishya mu ruganda rw'icyayi rwa Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kongera umusaruro no gufasha abandi bahinzi 2500.

Umuhungu we, Garreth Wood, yavuze ko yibuka mu 2017 ubwo yajyanaga na se mu Rwanda, bagasanga abahinzi b'icyayi barenga ibihumbi 10 n'imiryango yabo bateraniye mu birori byo kwizihiza ibyo bari bagezeho.

Yavuze ko icyo gihe yatangajwe n'urukundo abo baturage bagaragarizaga se, bimwereka agaciro ibikorwa bye byari bifite mu mibereho yabo.

Sir Ian Wood yasize umugore we Lady Helen, abana batatu n'abuzukuru barindwi.

Ibikorwa bye bikomeje binyuze muri The Wood Foundation, ubu iyobowe na Garreth Wood, harimo n'imishinga yo guteza imbere ubuhinzi n'imibereho y'abaturage mu Rwanda.

Sir Ian Wood ubwo yaganiraga na Perezida Kagame mu 2022