Mukashyaka yasimbuye Alexis Kamuhire wagiyeho mu 2021 naho Kubwimana Gratien asimbura Habimana Patrick wari Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.
Claudette Mukashyaka ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu mu bugenzuzi bw’imbere n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze.
Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mukashyaka ni na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Ayobora kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].
Mu mpamyabushobozi z’umwuga afite harimo ACCA na CPA. Afite kandi impamyabushobozi yo gusuzuma ireme ry’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’imbere, izwi nka ‘Internal Audit Quality Assessor’, akaba umunyamuryango wa ACCA.
Mu masomo ya ACCA, yahawe icyemezo cy’ishimwe nyuma yo kuba uwa mbere mu Rwanda n’uwa 31 ku Isi mu kizamini cy’isomo ry’ubugenzuzi ku rwego rwo hejuru, ‘Advanced Audit & Assurance’ (AAA).
Mukashyaka yanatoranyijwe mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya ‘Africa Future Leaders’, yateguwe na Banki Nkuru ya Misiri hagamijwe guteza imbere abayobozi b’amabanki yo hirya no hino muri Afurika.
Ubumenyi bwe bukubiyemo imiyoborere y’ibigo, gucunga ibyago bishobora kubangamira ibikorwa byabyo, uburyo bw’ubugenzuzi bw’imbere n’imikorere y’amabanki.
Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Wungirije yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.
Mbere yaho, yakoze imirimo ijyanye n’imari n’Ubugenzuzi bw’imbere mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi no mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Imari n’iy’icyiciro cya kabiri mu Miyoborere y’Ubucuruzi. Ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ababaruramari b’Umwuga (ACCA) n’Ikigo cy’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).







Ibitekerezo 0