Iki gihembo cyatangiwe mu birori bya AFIS Awards 2026, byabereye i Luanda muri Angola, ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu nama ya Africa Financial Summit yahuje abayobozi b’ibigo by’imari, amabanki, abashoramari n’abafata ibyemezo mu rwego rw’ubukungu muri Afurika.
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iki gihembo Soraya yahawe ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwe bw’indashyikirwa, umurava n’ubwitange mu guteza imbere urwego rw’imari, by’umwihariko mu bikorwa bigamije gutuma abaturage benshi bagerwaho na serivisi z’imari.
BNR yagaragaje ko iki gihembo kinashimangira uruhare rw’u Rwanda mu iterambere ry’urwego rw’imari muri Afurika, ndetse n’uburyo abagore bakomeje kugira ijambo mu gufata ibyemezo bigena ahazaza h’ubukungu bw’uyu mugabane.
Igihembo cya African Woman in Finance gitangwa n’abategura Africa Financial Summit, kigahabwa abagore bagaragaje ubuyobozi bw’indashyikirwa mu bigo bya Leta cyangwa iby’abikorera mu rwego rw’imari.
Mu kugena ugihabwa, harebwa ibigwi bye mu kazi, ubushobozi mu buyobozi, uruhare afite mu rwego rw’imari ndetse n’ibikorwa yakoze bigamije kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.
Soraya yahawe iki gihembo mu gihe amaze umwaka urenga ayobora Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma yo kugirwa Guverineri wayo ku wa 25 Gashyantare 2025, asimbuye John Rwangombwa.
Icyo gihe yabaye umugore wa mbere mu mateka y’u Rwanda uhawe inshingano zo kuyobora iyi banki, nyuma y’uko yari amaze hafi imyaka ine ari Guverineri Wungirije, umwanya yari yaragiyeho muri Werurwe 2021.
Mbere yo kujya muri BNR, Soraya yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda kuva mu Ukwakira 2018 kugeza muri Werurwe 2021, aho yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa politiki ya Made in Rwanda no guteza imbere ubucuruzi n’inganda.
Yanakoze mu bigo mpuzamahanga by’imari birimo ING Bank i Londres, BNP Paribas Group i Paris, Fortis Bank na Bank of New York Mellon i Bruxelles.
Soraya afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi yakuye muri Université Libre de Bruxelles mu Bubiligi, ndetse n’indi mpamyabumenyi yo mu rwego rwisumbuye mu bijyanye n’imicungire mpuzamahanga yakuye muri Thunderbird School of Global Management muri Amerika.
Yanize amasomo ajyanye n’ubuyobozi muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.
Igihembo yahawe kiri mu bihembo bya AFIS bigamije gushimira abantu n’ibigo byagize uruhare mu kuzamura urwego rw’imari muri Afurika, guteza imbere udushya no kwagura amahirwe yo kubona serivisi z’imari.
Africa Financial Summit (AFIS) ni urubuga nyafurika rwashinzwe mu 2021 na Jeune Afrique Media Group, ku bufatanye na Africa CEO Forum, rugamije guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika.
Buri mwaka, AFIS ihuza abayobozi b’amabanki, ibigo by’ubwishingizi, abashoramari, abayobozi ba banki nkuru n’abafata ibyemezo mu nzego za Leta, kugira ngo baganire ku buryo bwo kongera ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari no kugeza serivisi z’imari ku baturage benshi.
AFIS inategura ibihembo bya AFIS Awards, bigamije gushimira abantu n’ibigo byagaragaje ubuyobozi n’ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika.
Ibi bihembo bitangwa mu byiciro bitandukanye, birimo icy’umugore w’indashyikirwa mu by’imari, icy’abayobozi b’amabanki n’icy’ibigo byazanye udushya mu rwego rw’imari. Abatsinze batoranywa hashingiwe ku bikorwa byabo, ubushobozi mu buyobozi n’uruhare bagize mu iterambere ry’urwego rw’imari kuri uyu mugabane.






Ibitekerezo 0