Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa 26 Ukwakira 2026, buzajya butuma abagenzi ba Qatar Airways ku ngendo zimwe na zimwe bahabwa amafunguro yihariye yateguwe na Malonga, yifashishije ibiribwa n’uburyo gakondo bwo guteka bwo muri Afurika, abihuze n’ubuhanga bugezweho.
Malonga yinjiye muri gahunda yitwa Flavours to Fly For, aho Qatar Airways ikorana n’abatetsi bakomeye ku Isi, barimo abakorera muri restaurant zahawe ibihembo bya Michelin Stars n’iziri ku rutonde rw’izihiga izindi ku rwego mpuzamahanga.
Kuba yaratoranyijwe muri iyi gahunda ni intambwe ikomeye kuri Malonga, umaze imyaka aharanira guteza imbere amafunguro gakondo ya Afurika no kuyamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Qatar Airways isanzwe ikorera ingendo mu byerekezo birenga 170 ku Isi, bigatuma ubu bufatanye buba amahirwe yo kumenyekanisha umurage w’amafunguro ya Afurika mu bagenzi mpuzamahanga.
Dieuveil Malonga yavukiye muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville) mu 1991, aza kwimukira mu Budage akiri ingimbi, ari na ho yize umwuga wo guteka.
Yakoze muri restaurant esheshatu zahawe ibihembo bya Michelin Stars, mbere yo kwerekeza muri Afurika agamije guteza imbere amafunguro gakondo y’uyu mugabane.
Mu rugendo rwe, Malonga amaze gusura ibihugu 48 bya Afurika, aho yagiye yiga uburyo butandukanye bwo guteka, ibiribwa gakondo n’umuco w’amafunguro, abihuza n’ubuhanga bugezweho mu cyo yise Afrofusion.
Mu 2016, yashinze umuryango Chefs in Africa, ugamije guteza imbere impano z’abatetsi bakiri bato. Ibikorwa bye byo guhugura no guhuza abatetsi byageze ku ihuriro ry’abagera ku 4000, ndetse bishyigikirwa n’inzego zirimo UNESCO n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bukerarugendo.
Uyu mutetsi yamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze muri restaurant Meza Malonga yatangije i Kigali mu 2020, ikaba yaragiye ishimirwa ubuhanga bwo gutegura amafunguro ahuza imico itandukanye ya Afurika.
Nyuma yaje kwagurira ibikorwa bye mu Karere ka Musanze, hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo, aho yashyize umushinga wa Meza Malonga uhuza restaurant, ubuhinzi, ikigo cyigisha guteka n'ahakorerwa ubushakashatsi ku birungo n’uburyo bwo kubika no gutunganya ibiribwa.
Uyu mushinga ugamije guteza imbere amafunguro ya Afurika no guha abatetsi bakiri bato amahirwe yo kwiga no kunoza umwuga wabo, hifashishijwe umusaruro w'ubuhinzi bw'imbere mu gihugu.
Malonga yagiye ashimirwa ibikorwa bye n’ibigo mpuzamahanga birimo Forbes na The World's 50 Best Restaurants, yamuhaye igihembo cya Champions of Change mu 2022 kubera uruhare rwe mu guteza imbere impano z’abatetsi bo muri Afurika.










Ibitekerezo 0