Annie Nibishaka yatorewe kuyobora ASSAR

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa 06 Ukwakira, Ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda, ASSAR, rifite ubuyobozi bushya aho Annie Nibishaka usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi cya UAP, ari we watowe nk’umuyobozi waryo.

Nibishaka kuri uyu mwanya yasimbuye Gaudens Kanamugire weguye mu ntangiriro z’uyu mwaka hamwe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa bashinjwa imyitwarire idahwitse ishingiye ku gushyira inyungu zabo imbere aho kuba iza ASSAR bari bayoboye.

Nibishaka amaze igihe kinini mu rwego rw’ubwishingizi kuko yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ndetse n’Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa, ubu niwe ugiye kuyobora ASSAR afatanyije n’inama y’ubutegetsi nshya.

Abandi batowe barimo Jean-Chyrisostome Hodari wungirije Nibishaka, Alex Bahizi yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru mu gihe Daniel Muhimuzi Mugisha we yatorewe kuba umubitsi. Denise Rwakayija we ni Umunyamabanga Nshingabikorwa.

Aba bayobozi batowe bahawe inshingano zo gukora amavugurura muri iri shyirahamwe harimo kujyanisha ibikorwa n’imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’andi agamije gutanga ibisubizo ku bibazo birimo ibihombo ibigo by’ubwishingizi bikunze guhura nabyo.

Annie Nibishaka usanzwe ari Umuyobozi wa UAP, niwe watorewe kuyobora ASSAR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .