Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Musenyeri Desmond Tutu wamenyekanye mu kurwanya Apartheid

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Kanama 2020 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Desmond Tutu ni umwe mu Banyafurika babayeho bakabera abandi intangarugero ku buryo n’amagambo yavuze, ubu yifashishwa n’abantu benshi igihe hari icyo bashaka kumvikanisha cyangwa bashyigikira ibyo bavuze.

Musenyeri wo mu idini ry’Abangilikani Desmond Mpilo Tutu ni umunya-Afurika y’Epfo wamenyekanye cyane mu kurwanya Apartheid no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibintu byatumye mu 1984 ahabwa igihembo cyo guharanira amahoro cyitiriwe ‘Nobel’

Desmond Tutu yavutse ku wa 7 Ukwakira mu 1931, avukira mu gace ka Klerksdorp muri Transvaal, kuri Se w’umwarimu.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yabaye umwarimu muri ‘Pretoria Bantu Normal College.’

Mu 1954 yarangije amasomo ye ya kaminuza ariko akomeza kwigisha abifatanya no kwiga Tewolojiya.

Mu 1960 yaje kwemererwa kuba Pasiteri, gusa mu 1962 aza kuva muri Afurika y’Epfo ajya mu Bwongereza gukomeza kwiga ibijyanye na Tewolojiya aho mu 1966 yaje gukura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Tewolojiya.

Nyuma yo kugaruka mu gihugu cye yahawe inshingano zo kwigisha Tewolojiya gusa mu myaka yakurikiyeho aza gusubira mu Bwongereza kuba umuyobozi wungirije w’ishuri rya ‘Theological institute’ riri mu Murwa Mukuru Londres.

Nyuma y’igihe yamaze mu Bwongereza yaje kugaruka mu gihugu cye agirwa Musenyeri wa Lesotho, inshingano yakoze kuva 1976 kugera 1978.

Muri uyu mwaka wa 1978 yabaye umwirabura wa mbere uhawe inshingano zo kuba umunyamabanga w’inama y’amatorero muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’aha Desmond Tutu yabaye Musenyeri wa Johannesburg kuva mu 1985 kugeza mu 1986 nyuma aza kuba Musenyeri wa Cape Town, umwanya yamazeho imyaka 10.

Desmond Tutu niwe mwirabura wa mbere muri Afurika y’Epfo wageze kuri uru rwego rwo kuba Musenyeri no kuyobora mu rwego nkuru.

Mu bihe bitandukanye uyu mugabo w’imyaka 88 yagiye avuga amagambo atandukanye, yagiye asigaranwa na benshi ku mutima kubera inyigisho ziyakubiyemo.

Amwe mu magambo y’ubwenge yavuzwe na Desmond Tutu

Agaruka ku bantu barebera akarengane yagize ati “Niba ntaho ubogamira mu gihe cy’akarengane, wahisemo kuba ku ruhande rw’urenganya, mu gihe inzovu ikandangiye ku murizo w’imbeba ukavuga ko ntaho ubogamiye, imbeba ntizishimira kutabogama kwawe.”

Desmond Tutu yagize icyo avuga kandi ku bamisiyoneri aho yagize ati “Igihe abamisiyoneri bazaga muri Afurika bari bafite Bibiliya dufite ubutaka. Baravuze ngo ‘mureke dusenge’ dufunga amaso yacu. Mu gihe tuyafunguriye twisanze dufite Bibiliya bafite ubutaka.”

Uyu mugabo yagize icyo avuga ku mbabazi aho yagize ati “Nta kubabarirana, nta hazaza hahari” ku ruhande rw’uwababariwe ho yagize ati “Kubabarirwa bivuze ko wahawe andi mahirwe yo kugira intangiro nshya.”

“Guhezanya ntibishobora kuba inzira mu rugendo dusangiye rwo kugera ku bwigenge n’ubutabera”

Desmond Tutu ntiyigeze yifuza na rimwe ko abirabura bakwihimura ku bazungu bari barabakandamije. Ibi bigaragazwa n’amagambo yavuze agira ati “mubanire neza abazungu, bakeneye kongera kwiyumvamo ubumuntu bwabo.”

Mu magambo ye akenshi yakunze kugaragaza ko umuntu akwiye kwiyunga n’abanzi be.

Ati “Niba ushaka amahoro, ntuganira n’inshuti yawe, uganira n’umwanzi wawe.”

Ku bijyanye no kubana Desmond yavuze ko umuntu aba umuntu kubera ko aha agaciro abandi abafata nk’abantu.

Kuri ubu uyu mukambwe asa n’uwamaze kuva mu bikorwa bya Politiki n’ibindi bimuhuza n’abantu cyane ko yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru.

Desmond Tutu yamenyekanye cyane mu kurwanya Apartheid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .