Aya mashusho yabaga ku muyoboro wa MIE Empire wa Murindahabi Irénée warebereraga inyungu za Ishimwe Vestine na murumuna we Kamikazi Dorcas mu muziki.
Uyu umunsi ushaka kureba aya mashusho kuri uru rubuga ntayabona, kandi n’ubuyobozi bwa MIE Empire ntiburatangaza impamvu y’ikurwaho ryayo.
Amashusho y’igihe Vestine na Ouedraogo bajyaga gusezerana imbere y’amategeko, yo ku wa 16 Mutarama 2025, yo aracyari ku muyoboro wa MIE Empire.
Uwakurikiraniye hafi ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati ya Vestine na Ouedraogo, byaninjiyemo Murindahabi, ashobora kubihuza mu buryo bworoshye.
Aya mashusho yakuwe kuri uru rubuga mu gihe Vestine n’umugabo we bari mu nzira yo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’umwaka bashakanye.
Mu butumwa Vestine aherutse gutangariza ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko Ouedraogo yamubaniye nabi, ku buryo yatekereje kwiyahura kenshi ariko Imana igakinga akaboko.
Ouedraogo ashinja Vestine guta urugo, akaguma muri Canada no kumwima uburenganzira bwo kureba umwana yabyariyeyo.
Dosiye y’Ubushinjacyaha igaragaza ko ku wa 4 Ukuboza 2025, abanyamategeko ba Ouedraogo batanze ikirego mu Bugenzacyaha, bagaragaza ko Murindahabi yagize uruhare mu guta urugo kwa Vestine.
Uyu mugabo kandi agaragaza ko mu gihe yumva amakuru y’uko uyu mwana ashobora kuba atari uwe, ashaka ko afatwa ibizamini by’utunyangingo ndangasano (ADN) kugira ngo hamenyekane ukuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!