00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2014: Perezida Kagame yasuye intara zose z’u Rwanda (Icyegeranyo)

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana & NTWALI John Williams

Kuya 30 December 2014 saa 10:46
Yasuwe :

Muri uyu mwaka wa 2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye uturere tunyuranye mu Rwanda. Mu mpanuro yatanze, yagarutse ahanini ku gukomera ku mutekano, guharanira imibereho myiza y’abaturage, gukora byinshi kandi neza no guha abaturage ubutabera.
Ingendo za Perezida wa Repubulika hirya no hino mu Ntara, zatangiye hagati mu mwaka mu kwezi kwa Kamena. Turibanda ku ngendo nkuru, ariko ntitwabura kwibutsa ko hari n’ahandi yagiye agera mu bikorwa binyuranye yitabiriye, (…)

Muri uyu mwaka wa 2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasuye uturere tunyuranye mu Rwanda. Mu mpanuro yatanze, yagarutse ahanini ku gukomera ku mutekano, guharanira imibereho myiza y’abaturage, gukora byinshi kandi neza no guha abaturage ubutabera.

Ingendo za Perezida wa Repubulika hirya no hino mu Ntara, zatangiye hagati mu mwaka mu kwezi kwa Kamena. Turibanda ku ngendo nkuru, ariko ntitwabura kwibutsa ko hari n’ahandi yagiye agera mu bikorwa binyuranye yitabiriye, hakaba kandi n’ubwo yakoranaga umuganda n’abaturage.

Hose yageze, intero yari imwe, kumushimira ibyiza n’iterambere yagejeje ku gihugu no kumusaba gukomeza kubayobora akinjiza Abanyarwanda mu Cyerekezo 2020.; abaturage banaboneragaho kumugezaho ibyifuzo n’ibibazo binyuraye, ibyinshi akabikemura ako kanya.

Uburengerazuba

Mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu tariki ya 5 Kamena 2014, Perezida Kagame yasabye abaturage kwicungira umutekano kugira ngo bagere ku bukungu nyabwo bifuza.

Yabasezeranyije ko bunganirwa n’inzego z’umutekano. Yakomeje abakangurira guca ukubiri n’abahungabanya umutekano w’igihugu kabone n’iyo baba ari abo mu miryango yabo.

Ahereye ku bikorwa byabaye mbere y’urwo ruzinduko byo guhungabanya umutekano haterwa za gerenade hirya no hino mu gihugu zikica bamwe abandi bagakomereka, yeruye ko abazabikora batazihanganirwa.

Yagize ati “Ibi ngibi mujya mwumva abantu bavuga ku maradiyo ngo abantu bafashwe, ngo bafunze ngo babuze ngo nubwo tutemera ko bahungabanya umutekano w’abantu ngo ariko…,ariko iki? Ahubwo turaza kongeraho. Kubafata gusa, usibye kubafata turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose, niba abantu bashaka kumenya uko dufata uburemere bwacu bw’umutekano w’Abanyarwanda.”

Byinshi hano Nyabihu: Perezida Kagame yashimangiye ubudahangarwa bw’umutekano w’igihugu

Amajyaruguru

Nyuma y’uru ruzinduko, Umukuru w’Igihugu yahuye n’abavuga rikumvikana mu Karere ka Musanze, Intara y’ Amajyaruguru aho Guverineri Bosenibamwe Aimé yasabye imbabazi ku bw’abayobozi n’abaturage bo muri iyi ntara bifatanyije n’abahungabanya umutekano w’Igihugu.

Asaba imbabazi Perezida Kagame, Bosenibamwe yagize ati “Nagira ngo mvuge ikintu kimwe kandi kibabaje Nyakubahwa, bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri Province (Intara) y’ Amajyaruguru bakoze hasi cyane, baraguhemukiye, warabafashije twese waradufashije, ntako mutagize ariko mpagaze ahangaha n’akababaro kenshi cyane, ko kubabwira ko twabahemukiye; ndavuga mu izina ry’abayobozi bose mu Ntara y’Amajyaruguru na bamwe mu baturage. Kubona muha abantu byose bamara kurengwa bagahitamo kubatera umugongo bagakorana n’abanzi b’igihugu.”

Imbere y’aba bavuga rikijyana, Perezida Kagame yabasabye kwirinda umurengwe n’ubusambo nk’isoko y’amakosa anyuranye bagwamo. Ati “Sinabayobora mu byo mutahisemo […] ni umurengwe, ubusambo… iyo abantu bageze aho bakwibagirwa aho bavuye, bakarengwa bakibagirwa ko batamera neza u Rwanda rutameze neza. Abakibwirwa ko bashobora kubaho bonyine abandi Banyarwanda batameze neza ni ukwibeshya.”

Yakomeje agira ati “Ibyo mwubatse ubwanyu, nta mutungo wanjye urimo ni ibyanyu murasubira inyuma mubisenye cyangwa mwemerere umuntu aze abisenye. Ubwo se ni ubwenge bushya bugezweho bwo kubaka ugasenya cg ukemerera uza agasenya, ni dini ki, amadini menshi nabonye yateye, ni dini ki mwamvumbuye?”

Musanze: Abayobozi basabye imbabazi zo kuba barakoranye n’umwanzi

Amajyepfo

Kuwa 17 Nyakanga 2014, Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’abaturage mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Kiyumba, bamweretse ukuntu bahereye ku mikoro make bari bafite ariko ubu bakaba barageze kuri byinshi.

Urugero rumwe rwatanzwe na Dusabumuremyi Wellars, wahereye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 akaza kugera kuri byinshi birimo inzu za miliyoni 70, hakiyongeraho n’imodoka ebyiri ziri mu muhanda, ndetse akaba afite abakozi basaga 300 akoresha.

Na Uwayo Marie Aimée, yashimiye Umukuru w’igihugu ko yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, akazana imiyoborere myiza. Yongeyeho ko we n’umugabo bahereye munsi y’ibihumbi 100, ubu batunze iduka riranguza ibicuruzwa bitandukanye, baguze inzu ya miliyoni zisaga 50, bigeretseho ko bafite sosiyete itwara abagenzi mu muhanda, banakoresha abakozi basaga 20 kandi bahembwa neza.

Umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne yasobanuye ko abaturage bageze kure ariko bakabangamirwa n’ibikorwa remezo bidahagije birimo imihanda n’ibindi.

Perezida Kagame yabasezeranyije ko ibitaro biri kubakwa bigiye kwihutishwa bigakora akazi kabyo.

Ku mihanda yagize ati “Umuhanda na wo turaza kuwushakira igisubizo, umuhanda wa Mbuga-Mpimbi –Burerabana –Nyabinoni mutwihanaganire gato turaza kubikemura nabyo biraza gufata inzira.”

Yagarutse ku kwita ku mutekano, ati “Ushaka kwima umuntu amajyambere abanza kumubuza umutekano.” Yakomeje ababwira ko abawurinda babishoboye kandi ko imbaraga ziyongereye kurushaho.

Muhanga: Abaturage bamweretse aho bigejeje abasezeranya kubatera ingabo mu

Umujyi wa Kigali

Mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yagaragaye cyane mu Karere ka Gasabo, yasuye inshuro eshatu: tariki 30 Kanama, ku ya 09 Nzeri, no ku ya 11 Ugushyingo.

Abasura bwa mbere ku wa 30 Kanama, ntirwari urugendo rurambuye, ahubwo yari yishimiye gukorana umuganda na bo, abasezeranya kuzagaruka vuba bakaganira birambuye. Ni nako yabigenje, mu gihe kitagera ku byumweru bibiri.

Kuwa 9 Kamena 2014, ubwo yasuraga abaturage mu murenge wa Gikomero, yakanguriye Abanyarwanda kugira ishyaka ku murimo, kuko ari wo uzatuma badahora bategereje inkunga z’amahanga.

Abaturage bamushimiye ko yabafashije bakabona amazi n’umuriro muri aka gace kitwaga ko ari ho u Rwanda rwatangiriye ariko nta bikorwa remezo by’ibanze bafite.

Yabakanguriye kudategereza ak’imuhana. Ati “Iyo wumva mu mutima wawe ukennye, urakena. Umutima w’ubukene urakenesha kandi umutima wanga ubukene urakiza (…) Abaterankunga baduha amafaranga yo kubaka amashuri…bo si ibiremwa nkatwe? Ariko bafite ibyo bakoze kuko babikoze bafite intego. Mu bihe byashize barakoze babigeraho, barangije bagira n’ibyo basagurira abandi twebwe tutarabigeraho.”

Yabasabye gukora cyane nabo bakagera ku rwego rwo gufasha abandi. Ati “Kwiha agaciro ni ukutemera ko wahora usindagizwa igihe cyose…”

Kuwa 11 Ugushyingo 2014, Perezida Kagame yasubiye i Gasabo, asura abaturage bo mu Murenge wa Jabana, aboneraho kubwira u Rwanda rwose ko ingendo akora mu ahanga ari izo guhahira igihugu. Yagize ati “Ubwo mubona kenshi nzenguruka mu mahanga, ntabwo ari ukuzerera mba nagiye guhaha. Ibi bibazo iyaba bitari bihari rwose nakwishimira guhorana namwe tukibanira gusa singire ibindi njyamo(…) Buri munsi, buri rugendo, buri mwanya utwarwa no gushaka icyakongerera ubushobozi, icyakubakira ku mbaraga tumaze gushyira hamwe kugira ngo ibibazo duhanganye na byo tudashobora kwikemurira twebwe twenyine, dushobore kuvana imbaraga ahandi.”

Gasabo: Ingendo akorera mu mahanga ni ku nyungu z’Abanyarwanda

Uburasirazuba

Ku wa 13 Ugushyingo, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyagatare mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Gatunda. Yashimye iterambere abatuye Intara y’Uburasirazuba bagezeho, ryatumye bava mu barangwaga n’inzara bakaba bageze ku rwego rwiza rwo gusagurira abandi, avuga ko babigezeho nyuma yo kwirinda politiki y’ibihuha bakagana iy’ibikorwa.

Ku bijyanye n’impuha zari zarabase bamwe, Umukuru w’igihugu yagize ati “Ndibwira ko igituma ibi byose bishobok, abantu bavuye muri politiki y’ibihuha y’ibigambo biri aho bitagira epfo na ruguru bajya mu y’ibikorwa. Abateraga politiki y’ibihuha bitubaka abo twabashyize ku murongo abandi bawishyiraho baragenda."

Kuva muri politiki y’ibihuha byateje imbere abatuye Intara y’Uburasirazuba

Rwamagana: Basabwe kwikubita agashyi

Akiri muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, tariki ya 13 Ugushyingo mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana, Perezida Kagame yakanguriye abayobozi kurinda bana b’u Rwanda amavunja, indwara zirimo bwaki, no kunoza uburezi. Yabasabye kurinda abana inzara ngo babashe kwiga neza.

Perezida Kagame yerekanye bimwe mu byahindanya isura y’uburezi

I Rwamagana kandi, Perezida Kagame ntuiyihanganiye uburwayi bw’amavunja. Ati “Sinari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo.

Ntabwo twakwemera ko abana bacu barwara cyangwa ngo bicwe n’amavunja - Perezida Kagame

Yanamaganye bikomeye icuruzwa ry’abantu nk’amatungo, asaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo batajenjetse. Yibukije abayituye ko bagomba gukomeza gukora ariko kandi bakarinda ibyagezweho.

Nyarugenge: Yibukije urubyiruko ko u Rwanda ruri mu biganza byarwo

Kuwa 14 Ukuboza 2014, Umukuru w’igihugu yabonanye n’urubyiruko mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aho rwari ruteraniye mu Ihuriro “Beyond this Moment” ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation ku nsanganyamatsiko irukangurira kwagura ibitekerezo hagamijwe kwikemurira ibibazo rufite, no gutegura ejo heza.

Icyo gihe, Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko amateka yatambutse ntacyo bayahinduraho, ariko ko ahazaza habo ubwabo n’ah’igihugu muri rusange hari mu biganza byabo ndetse ko nta nzira y’ubusamo ihari yo kubigeraho.

Yagize ati “Ni mwe rubyiruko mugena abo muri bo, ni namwe mugena uko igihugu cyacu kizaba. Nta nzira ya bugufi ihari... Niba wiyemeje kuba uwo ushaka, ugomba no kwizera ibyo wahisemo. Ugomba kumenya ko nta gipfa kwizana utagiharaniye.”

Abaturage batari bake, aho hose yanyuze bamusabaga kuzakomeza kubayobora no mu gihe kiri imbere kuko hari byinshi amaze kubagezaho nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatusi, akanatanga icyizere cy’ahazaza habereye buri Munyarwanda muri Politiki y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Perezida Kagame yakebuye urubyiruko ngo rwishakemo ibisubizo by’ibibazo birwugarije

[email protected] / [email protected]

ANDI MAKURU YARANZE UMWAKA WA 2014 (IBYEGERANYO)

* Inkundura n’umwiryane bitazibagirana mu mateka y’umuziki wa 2014
* 2014: PAC yabijije icyuya abayobozi bahombeje umutungo wa Leta (Icyegeranyo)
* Abantu 20 bavugishije Abanyarwanda amangambure muri 2014
* Icyegeranyo ku Buzima 2014: Ebola, Bwaki, Amavunja, Kanseri y’ibere byafashe rugari
* 2014: Ishiraniro muri Football, impagarara ku kibuga, gusezererwa utatsinzwe, imirwano ...
* Akaryoshye ntigahora mu itama! Barakundanye karahava, ubu byitwa amateka
* 2014: Perezida Kagame ni we mukuru w’igihugu ukoresha Twitter cyane muri Afurika
* 2014: Bimwe mu byari gukorwa mu mikino yo mu Rwanda, amaso agahera mu kirere
* Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Ibyamamare byageze mu Rwanda muri 2014
* 2014: Abayobozi bazamuwe mu ntera, abamanuwe n’abeguye ku myanya yabo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages