Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yakanguriye abayobozi kunoza ibijyanye n’uburezi, anerekana bimwe mu bishobora kwangiza isura nziza y’uburezi mu Rwanda birimo abana bigira ku bikoresho bidakwiriye Umunyarwanda.
Mu ruzinduko aherutse kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba mu mpera z’icyumweru gishize, Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi n’abavuga rikumvikana bo muri iyi Ntara mu Karere ka Rwamagana ko hari ubwo yatunguwe n’amafoto y’ibikoresho by’abanyeshuri bo mu Rwanda yigeze kubona.
Yavuze ko icyo gihe yerekwaga uko uburezi bwateye imbere, ariko abona abanyeshuri bandika ku rubaho ruriho ibinogo, anenga ubuyobozi burebera icyo kibazo.
Yagize ati“Mu by’uburezi, n’ejo bundi nahoze mbibwira abagize Guverinoma, kandi maze igihe. Nabonye abana ku mashuri abanza. Ahantu bigira, nananiwe kuhumva ko ariho kandi abandi nyine bavuze ko bameze neza, bya bindi wita power point, bakatubwira ngo ruriya ni urubaho.”
Umukuru w’Igihugu yabosobanuye ko yabonaga atari urubaho rukwiriye umwana w’Umunyarwanda mu gihe igihugu cyahagurukiye guteza imbere uburezi.
Yagize ati"Ibi binogo byo mu muhanda murabizi? Hari ibinogo kuri urwo rubaho, urubaho ruriho ibinogo barwandikaho gute? Ubwo abana bicaye hasi aho naho bicaye ni mu binogo, ubwo ahari ibinogo ku rubaho hari ibinogo aho hasi ... Hari n’ibinogo mu nda, bagomba kuba batariye.”
Ageze mu karere ka Kirehe, Perezida Kagame yagarutse kuri iki kibazo ati“Abana bigira ahadatunganye, ibinogo mu mashuri... ku mbaho, sinzi ukuntu wakwandika ku mbaho ziriho ibinogo. Ntibisaba ubushobozi bwinshi cyane, ahubwo ni ukubona ko bidakwiye tugafatanya tugashaka uburyo ibyo birangira. Ntidukwiriye kureba bimwe ngo dusige ibiduteza imbere kandi bidakeneye amikoro menshi!”
Abayobozi basabwe guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya
Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko niba badahagurukiye iki kibazo ushobora gusanga ibyiza u Rwanda rwagezeho mu burezi byahindana.
Yagize ati“Ntabwo dukwiye kubyemera. Ntabwo Abanyarwanda bakwiye kumera gutyo.”
Yongeyeho ko bidakwiye ko hagaragazwa ko uburezi bw’u Rwanda bumeze neza ko abana b’u Rwanda bajya mu mashuri abanza ari 90 na kangahe ku ijana, nyamara harimo abatameze neza.
Ingabo z’u Rwanda na Polisi byahawe umukoro
Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zimenyerewe gukora byinshi mu cyumweru cyazihariwe (Army week), Umukuru w’Igihugu yazisabye ko n’ibyo bibazo zabikurikirana, na Polisi nayo igahaguruka.
Yagize ati“Nubwo naranyye nsabye abayobozi bandi hano guhagurukira iki kibazo, hari ibintu Ingabo z’u Rwanda na Polisi n’abandi bajya bakora byiza njya mbibona igihe cyo kwibuka kubohora igihugu (Army week), bagenda bakavura abantu bakabubakira, abantu bagakora intindo (amateme) bakagira bate... ndashaka ko dukora, ntabwo tuzategereza Liberation y’umwaka utaha, nshaka ko dushaka uburyo dukora ibikorwa nk’ibyo ayo mashuri n’ibyo binogo tukabisiba.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo bibazo avuga abayobozi baba babizi.
Gukemura bibazo ntibizasaba inkunga z’amahanga
Perezida Kagame yavuze ko imbaraga z’Abanyarwanda zihagije ibyo bibazo bigakemuka.
Muri uyu mwaka, IGIHE yageze mu karere ka Kirehe, aho abana baho bandika ku mbaho zibaje , ababyeyi bagerageza kuzisiga irangi ry’umukara.



















TANGA IGITEKEREZO