{Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kwagura ibitekerezo bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo, aho gutega amaso ku bandi kandi nabo bifitemo ubushobozi.}
Umukuru w’igihugu yagarutse kuri ubu butumwa mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 rwitabiriye ihuriro “Beyond This Moment”, ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation ku nsanganyamatsiko irukangurika kwagura ibitekerezo hagamijwe kwikemurira ibibazo rufite, no gutegura ejo heza.
Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko amateka yatambutse ntacyo bayahinduraho, ariko ko ahazaza habo ubwabo n’ah’igihugu muri rusange hari mu biganza byabo kandi nta nzira y’ubusamo ihari yo kubigeraho.
Yagize ati “Ni mwe rubyiruko mugena abo muri bo, ni namwe mugena uko igihugu cyacu kizaba. Nta nzira ya bugufi ihari … Niba wiyemeje kuba uwo ushaka, ugomba no kwizera ibyo wahisemo. Ugomba kumenya ko nta gipfa kwizana utagiharaniye.”

Urubyiruko rw’u Rwanda rwasabwe ko niba rushaka gukataza mu iterambere rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe yose rufite y’iterambere, rugakoresha imbaraga mu kazi gakomeye rusabwa gukora, runazirikana ko ari umuzigo warwo bwite rutazikorererwa n’undi uwo ari we wese.
Mu mpanuro Umukuru w’igihugu yahaye uru rubyiruko kandi yagaragaje ko ikigero bagezemo ari icyo gufata inshingano zitari izabo gusa, ahubwo n’iz’igihugu muri rusange bagafatanyiriza hamwe kugitegurira ejo heza.
Yagize ati “Ntimukiri bato bo kudahabwa inshingano, zitari izibagarukiraho gusa ahubwo n'inshingano dusangiye z'igihugu.Abantu nibafatanya batitekerezaho ubwabo gusa u Rwanda ruzarushaho gutera imbere … Niba ukeka ko hari uzaza kugukiza nk'uko byagenze mu myaka 20 ishize uribeshya.”
Perezida Kagame yahishuriye uru rubyiruko ko ibanga ryo kubaho badatsikamiwe n’amategeko y’abandi riri mu gukora cyane kandi rugakora icyo rugomba gukora.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation akaba n’umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, yasobanuye ko mu itegurwa ry’iri huriro hatekerejwe ku buryo urubyiruko rwakungurana ibitekerezo ku kongera umuvuduko mu iterambere hagamijwe gukora ibirenze ibyakozwe.
Yibukije urubyiruko rwitabiriye iri huriro ko gukorera hamwe ari inzira izarugeza ku ntumbero z’iterambere igihugu cyiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2020, ibi bikaba binoroshye kuko rufite umusingi rwubakiraho.
Ati “Kugira ngo tugere ku Cyerekezo 2020 dukeneye guhuriza hamwe imbaraga. Hari ibyo tumaze kugeraho umuntu yafata nk’umusingi, ariko dukeneye gukora ibirenzeho.”
Umuyobozi wa Imbuto Foundation yabwiye urubyiruko ko ari bo igihugu gitezeho iterambere gitumbiriye, bityo nta rwitwazo bafite rwo kugitenguha kuko imbaraga n’ubushake bihari. Ati “Rubyiruko, tubafitiye icyizere, mufite imbaraga n'ubushake. Twizeye ko muzaba abaharanira guteza imbere igihugu.”
Abifuriza Noheri n’umwaka mushya muhire wa 2015, Jeannette Kagame yabwiye abasore n’inkumi bari bitabiriye ihuriro ko igihe nk’iki cyo gusoza umwaka hatangirwa undi biba bikwiye ko bicara bakungurana ibitekerezo ku iterambere igihugu kimaze kugeraho ari nako bibukiranya uruhare buri wese akwiye kubigiramo.
Urubyiruko rwashize amatsiko ku bibazo rwibazaga…
Ihuriro Beyond This Moment ryabaye umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku rubyiruko, babifashijwemo n’inzobere ndetse n’abafite ubumenyi n’ubunararibonye ku bibazo benshi mu rubyiruko bagaragazaga ko bibazitira ku iterambere.
Mu biganiro bibiri byatanzwe, kimwe cyagarutse ku nsanganyamatsiko "Isi nk'Umudugudu n'uruhare rwawe”, cyari kiyobowe na Rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga Clement Ujeneza, Umuyobozi mukuru mu kigo cy’ubutaka, Didier Sagashya ndetse n’Umunyamerikakazi Verna Eggleston, umuhanga mu bijyanye no gucunga imishaha y’abakozi akaba n’umushakashatsi.
Bimwe mu byagarutsweho muri iki kiganira, Verna Eggleston yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutaba ba nyamwigendaho kuko isi ya none isaba ubufatanye. Ati “Ndabahamagarira gufasha abandi, ntimube ba nyamwigendaho, mugafasha abaturanyi twese hamwe tugategura ejo hazaza heza.”
Muri iki kiganiro urubyiruko rwabajije ibibazo bitandukanye, byagarukaga ku mbogamizi bahura nazo mu rugendo barimo rw’iterambere, bahabwa ubuhamya na bagenzi babo bamaze kugera ku ntera ishimishije, ndetse bibutswa ko nta kidashoboka mu gihe cyose ikigararaga nk’ikidashobowe kigabwemo imirwi, igashoboka buhoro buhoro.
Ikiganiro cya kabiri cyo cyibanze ku kugira imyumvire yo gukemura ibibazo n'icyo byamarira urubyiruko mu minsi iri imbere, Umunyarwanda w’umudage Igor Cesar, Rwiyemezamirimo Isabelle Kamariza n’umuvugabutumwa Elisee Rutagambwa bafasha urubyiruko kungurana ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Aha urubyiruko rwasabwe gusigasira umuco wahoze uranga Abanyarwanda wo kwishakamo ibisubizo, kandi bakamenya aho bafite imbaraga nke kugira ngo banamenye uko babyitwaramo babashe kwihesha agaciro basabwa nk’Abanyarwanda.
Rutagabwa, yagize ati “Kwigira ku ntege nke dufite bituma turushaho gukomera kuko bidufasha kwikosora aho dufite intege nke.”
Uretse ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’inama, uru rubyiruko rwahawe umwanya wo kuganira mu matsinda ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere igihugu.

Ibiganiro by’ihuriro “Beyond This Moment” byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n’abikorera aho bagize umwanya urambuye wo kungurana ibitekerezo by’uko ibitekerezo byakwagurwa hagakorwa ‘ibirenze ibya none’ mu kwihutisha umuvuduko w’iterambere.
Iri huriro ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga 500 , rurimo ba Rwiyemezamirimo, abanyeshuri n'abandi bafite ubunararibonye n'ubumenyi butandukanye.











Reba uko byagenze mu mashusho
{Photos: Village Urugwiro }
[email protected]

Ibitekerezo 0