Abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru barangajwe imbere na Guverineri wabo, Bosenibamwe Aimé, basabye imbabazi Perezida wa Repubulika ko bakoranye na FDLR mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Kuwa Kane, tariki ya 6 Kamena 2014, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’abavuga rikijyana mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Imbere y’iyi mbaga, Guverineri Bosenibamwe yasabye imbabazi ko abaturage n’abayobozi bo muri iyi ntara babaye gito bagakorana n’abo yise abanzi b’igihugu, FDLR.
Yagize ati “Mwarayikoreye byinshi cyane […] Nagira ngo mvuge ikintu kimwe kandi kibabaje, Nyakubahwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri province y’ Amajyaruguru bakoze hasi cyane, baraguhemukiye, warabafashije twese waradufashije, ntako mutagize, ariko mpagaze ahangaha n’akababaro kenshi cyane ko kubabwira ko twabahemukiye, ndavuga mu izina ry’abayobozi bose mu ntara y’amajyaruguru na bamwe mu baturage. Kubona muha abantu byose bamara kurengwa bagahitamo kubatera umugongo bagakorana n’abanzi b’igihugu.”
Bosenibamwe yagaragaje abayobozi bagaragayeho gukorana na FDLR banamaze gutabwa muri yombi. Yavuzemo ko hari umuyobozi umwe mu karere, abanyamabanga nshingwabikorwa batatu b’imirenge, na babiri b’utugari, haniyongeraho Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Gashaki ndetse n’abaturage batandukanye bakomoka muri iyi ntara.
Yakomeje agaragaza ko bahemutse bidasubirwaho “Ni inyangabirama batubayemo ari ibirura byitwikiriye uruhu rw’intama batubeshya ko bakorera igihuru hagati aho bakorana n’umwanzi w’igihugu; FDLR si inkuru mbarirano byarabaye, turemera ko ari icyasha basize Intara yacu y’Amajyaruguru.”
Bosenibamwe yagize ati “Munyemerere mbabwire ko dushaka gusaba imbabazi ku mugaragaro mu izina ry’abo bose batwanduje. Kuko umukobwa aba mubi agatukisha bose, twemera ko batubayemo tutabizi ariko bakaduhemukira.”
Iri jambo ryasojwe Bosenibamwe avuga ko amahano yabaye atazongera, ati “Ntibizongera kubaho.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko abayobozi bifuza kuganisha igihugu ariho kizagana. Guhitamo aho twifuza kuganisha igihugu cyacu niho kizajya yagaragaje ko mu myaka yashize hari abahisemo kukiganisha mu marorerwa.
Yabwiye abayobozi kurangwa n’amahitamo agira ati “Uko mwicaye ahangaha nk’abayobozi b’igihugu cyanyu, icyo mwahitamo mwakibona. Muhisemo ibyihuse bitavunanye murabibona, bibi bitavunanye; murabibona aka kanya.”
Yasabye abayobozi gukora ibikwiye agira ati “njyewe ndi umukozi wanyu, nimuhitamo nabi ubwo nanjye nzajyana namwe ingaruka zitugeraho twese.”
Nyamara ngo ibi byose bifite ingaruka. Ati “Sinjye mubikorera, murabyikorera, murabikorera abana banyu. Niba mushaka kurera, niba mushaka u Rwanda rw’ejo abana banyu birirwa biruka imisozi batemana abandi bahunga ababatema; ibyo biroroshye kubigeraho kanidi murabizi ko mwabigezeho,niba aribyo mushaka gusubiramo kuko musanze ibibi byo kubaka igihugu murimo mwaribeshye mugashaka kubisubiramo ibyo murabibona biroroshye.”
Perezida yagaragaje igitera kugambanira igihugu
Imbere y’aba bavuga rikijyana, Perezida Kagame yavuze ati “Sinabayobora mu byo mutahisemo […] ni umurengwe , ubusambo iyo abantu bageze aho bakwibagirwa aho bavuye, bakarengwa bakibagirwa ko batamera neza u Rwanda rutameze neza, abakibwirwa ko bashobora kubaho bonyine abandi banyarwanda batameze neza ni ukwibeshya.”
Yakomeje avuga ko ibi byose byatewe n’ubusambo n’umurengwe nk’uko guverineri w’Amajyaruguru yari yabivuze.
Perezida yakomeje agira ati “Ni ukwibeshya, guhitamo nabi, ubusambo, umurengwe ukajya mu nzego zose z’ubuyobozi ukagera no hejuru, abantu bakabamo bakagambana bakicisha abantu, mukarengwa mukarangara bakarengwa bakabicira abana bakabicira abantu.”
Ibyagezweho ntibikwiye gusenywa
Muri iki kiganiro cyaranzwe n’impanuro nyinshi, umukuru w’igihugu yabajije impamvu ibyubatswe bishaka gusenywa.
“Ibyo mwubatse ubwamyu byanyu, nta mutungo wanjye urimo ni ibyanyu murasubira inyuma mubisenye cyangwa mwemerere umuntu aze abisenye ubwo se ni ubwenge bushya bugezweho bwo kubaka ugasenya cg ukemerera uza agasenya, ni dini ki, amadini menshi nabonye yateye, ni dini ki mwamvumbuye?”
Ese hari abifuza ko igihano cy’urupfu cyagarukaho?
Yagize ati “Muzi ko twavanyeho igihano cyo kwica ibindi bihugu bifite, tukanabivanaho mu gihe hari abo dufite bakabaye bicwa kuko bishe abantu, gufata icyemezo nk’icyo ntiwapfa kugifata gusa, kidaturutse mu byiza wifuriza u Rwanda igihugu cyawe, ukemera ugafata icyemezo abantu bibaza ko bamwe bakabaye bicwa, ni umuti ukaze utanumvikana ku bantu benshi ariko muri wo ufite ubuzima uha Abanyarwanda mu gihe turi imbere tujyamo.”
Kuvanwaho kw’iki gihano ngo hari ababiheraho bakica abandi kuko ngo batamwica. Yabajije abari aha niba bashaka ko iki gihano cyasubira mu mategeko habura n’umwe wikiriza.
“Murashaka ko tubisubizaho se, ni umunsi umwe ni ugucya tukabisubiza mu mategeko, byaba bifite n’impamvu byaba bifite n’igisobanuro, nta mpamvu rero ibitanga iyo mpamvu yatuma icyo gihano gisubiraho ikwiye kwemerwa.”
Agaruka ku mutwe wa FDLR, Perezida Kagame yavuze ko umwicanyi muto n’umukuru bangana nta muntu ukwiye kwitwaza ko ngo uyu mutwe urimo n’abana b’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ku buryo badakora ibikorwa bibi.
Yagize ati “Twarwanyije amacakubiri, none hariho politiki igenda ibigarura gahoro, ngo ni abana babo ngo ntibakiri ba bandi. Akaba ari umwicanyi ashakisha inabi ku banyarwanda, kuko babahinduriye izina. Mu bugizi bwa nabi hari umuto, hari umukuru. Umwicanyi w’imyaka 20 cyangwa 30 si nk’uw’imyaka 50 cyangwa abasaza nka twe. Bamaze abantu bishe abantu n’andi marorerwa.”
Yasabye abari aho kwirinda amashyaka atandukanye arimo RNC, aba bantu bose kuko bahunze igihugu kubera ibyaha bakoze. Ageze kuri iyi ngingo yabajije abari aho ngo bavuge byibura izina rimwe ry’uwo bakeka ko yahunze nta kibi akoze, maze habura uwamuvuga.


















TANGA IGITEKEREZO