Kuri uyu mukino wabaye ku wa 18 Ukuboza 2022, Mugenzi yogeje iminota ya nyuma y’umukino arira ndetse ashima Imana ko itasuzuguje Lionel Messi.

Mu marira Mugenzi yogeje agira ati “Urakoze cyane Mana, twagushimira gute? Igikombe cyari kigoye. Mbappé na we uri umukinnyi kabisa, watanze akazi, ariko Imana iravuga iti Messi sinagusuzuguza.”

Uyu musore ntiyahwemye kugaragaza urukundo rwinshi akunda Messi, rwagaragariraga mu mikino Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakinnye muri iki Gikombe cy’isi, harimo imyogereze idasanzwe iyo byageraga kuri iyi kipe.

Mugenzi ni umunyamakuru uzwiho udushya twinshi mu kazi ke, turimo kurya kawunga ayikojeje ku kirango cya Arsenal, kunywera igikoma no kumwogoshera muri studio kubera gutsindwa intego yabaga yateze na bagenzi be bakorana.

Igikombe cy'Isi cya 2022 cyatangiye Mugenzi Faustin yarashyizeho inyogosho irimo izina "Messi"
Igikombe cy'Isi cya 2022 cyatangiye Mugenzi Faustin yarashyizeho inyogosho irimo izina "Messi"