Uyu mukino wabereye kuri Al Bayt Stadium watangiye wihuta ndetse Maroc yari imenyereweho gukina yugarira cyane, na yo ikina isatira.
Bidatinze, gufungura kwa Maroc igatinyuka ikajya imbere, byayikozeho ubwo Raphaël Varane yacomekeraga umupira Antoine Griezmann na we wahise awuha Kylian Mbappé, ariko uyu wa nyuma awuteye bawukuramo, usanga Théo Hernandez ahagaze wenyine atsinda igitego cya mbere cy' u Bufaransa ku munota wa gatanu.
Maroc na yo yahise izamukana umupira neza ishaka kwishyura igitego, ariko umupira Azzedine Ounahi yatereye kure, hanze y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Hugo Lloris awukuramo.
Umupira wakomeje kuva ku izamu rimwe ujya kurindi, ariko uwo Hakim Ziyech yazamukanye neza agiye kuwutera aranyerera, awutera nabi. U Bufaransa bwahise buwutera imbere, Olivier Giroud awufunga neza ku gituza ariruka asiga ba myugariro ba Maroc, ariko ateye ishoti rikomeye rifata igiti cy'izamu, umusifuzi w'igitambaro ahita avuga ko habayeho kurarira.
Ku munota wa 20, Kapiteni wa Maroc, Romain Saiss, washidikanywagaho mbere y'umukino, yahise asimburwa na Amallah kubera ikibazo cy'imvune cyakomeje kumugora.
U Bufaransa bwongeye guhusha uburyo bukomeye bw'igitego, ku mupira Aurélien Tchouameni yazamukanye yihuta awucomekera Mbappé, ateye ishoti bawukuramo, ugarukira Giroud wasonzemo akawutera hanze gato y'izamu.
Maroc ntiyacitse integer kuko yakomeje gusatira ari nako yabonaga imipira iteretse myinshi irimo na koruneri, ariko umunyezamu Hugo Lloris akayibera ibamba.
U Bufaransa twatangiye igice cya kabiri n’ubundi busatira bikomeye ariko uburyo bubiri Mbappé yabonye mu minota ya mbere ntiyabubyaza umusaruro.
Maroc na yo yari kakaniye, yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 53 ubwo Sofiane Boufal yahinduraga umupira imbere y'izamu ashaka Youssouf En-Neysir, ariko Varane aryamya umupira awukuraho, ugarukira Ounahi asongamo, Ibrahim Konaté araryama awukuramo.
Ubwo yari amaze kubona ko Maroc ikomeje kumwotsa igitutu mu minota ya 70, Umutoza w'u Bufaransa, Didier Deschamps, yatangiye gukora impinduka yongera kwigaranzura Maroc nubwo bitatinze kuko yahise yongera kuyobora umukino.
Muri uko kuryoherwa no gusatira, Maroc yatakaje umupira mu kibuga hagati, Tchouameni wawufashe awucomekera Mbappé azamuka yihuta acenga ba myugariro ba Maroc, ateye ishoti barawuyobya usanga Kolo Muani wari ukinjira mu kibuga asimbuye Ousamane Dembélé, ahagaze wenyine atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 79.
Maroc yakomeje gusatira ishaka igitego cy'impozamarira ariko kiranga kirabura, umukino urangira u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0.
Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa ifite igikombe giheruka, izacakirana n’iya Argentine ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukuboza 2022, saa Kumi n’imwe.
Ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza 2022, saa 17:00, ni bwo Croatia izakina na Maroc bihataniye umwanya wa gatatu.





















Ibitekerezo 0