U Bufaransa burashaka igikombe cya kabiri cy’ikurikiranya, ibintu byaherukaga mu myaka 66 ishize ubwo byakorwaga na Brésil. Maroc irashaka gukomeza gukora amateka cyane ko n’aho igeze ari yo kipe rukumbi yo ku Mugabane wa Afurika yabikoze.
U Bufaransa bwageze mu mikino ya ½ nyuma yo gusezerera u Bwongereza muri ¼ butsinze ibitego 2-1, mu gihe Maroc yasezereye Portugal iyitsinze igitego 1-0.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi, Maroc ntiratsinda u Bufaransa. Yatsinzwe imikino itatu, inganya ibiri irimo uheruka kuzihuza aho zanganyije ibitego 2-2 mu 2007.
Nta kipe yo ku Mugabane w’u Burayi iratsindwa n’amakipe abiri atandukanye yo muri Afurika mu Gikombe cy’Isi. Ku mukino wa nyuma w’amatsinda y’iri rushanwa, Tunisia yatsinze u Bufaransa igitego 1-0.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc ni yo kipe itarinjizwa igitego muri iki gikombe, icyo binjijwe baracyitsinze ku mukino wa Canada. Indi kipe yakoze ibi yatwaye Igikombe uwo mwaka; Espagne (2010) n’u Butaliyani (2006).
Nubwo bimeze bityo, Lions de l'Atlas iraza kuba ihura n’imwe mu makipe meza mu busatirizi kuko u Bufaransa, uretse kuba bufite Kylian Mbappé uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (5), bufite na Olivier Giroud umaze gutsinda ibitego bine.
Iyi kipe ifite Igikombe cy’Isi giheruka ibarirwa impuzandengo y’amashoti 15 mu mukino, arimo atanu agana mu izamu ndetse n’ibitego bibiri ku mukino.
Ni inshuro ya karindwi u Bufaransa buraza kuba bukina imikino ya ½, aho mu nshuro eshatu ziheruka zose bwageze ku mukino wa nyuma (1998, 2006 na 2018).
Dayot Upamecano na Adrien Rabiot ni bo bakinnyi bashidikanywaho ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, mu gihe kapiteni Romain Saiss ari we ushidikanywaho ku ruhande rwa Maroc.
Iki gihugu cya Afurika kiraba kidafite Walid Cheddira wahawe ikarita y’umutuku ku mukino wa Portugal, ariko cyagaruye Nayef Aguerd wari ufite imvune.
Ikipe itsinda hagati y'u Bufaransa na Maroc irakomeza ku mukino wa nyuma izahuriraho na Argentine yatsinze Croatia ibitego 3-0.




Ibitekerezo 0