Si ibya b’ubu bavuga ko nta foto ntacyabaye, mu mupira w’amaguru nta gitego ntacyabaye. Ni yo mpamvu uko Igikombe cy’Isi kirangiye hahembwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi agahabwa igihembo cy’urukweto rwa Zahabu kizwi nka ‘Golden Boot’.

Mbere y’uko iri rushanwa riri kubera muri Qatar ritangira, amaso yari ahanzwe abarimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Kylian Mbappé, Harry Kane na Neymar ariko abenshi muri abo bamaze gusezererwa.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri cyangwa itatu kuri bamwe, igihembo gihataniwe n’abakinnyi bane ariko babiri muri bo (Lionel Messi na Kylian Mbappé) bafite ibitego bitanu, ari bo bahabwa amahirwe menshi imbere ya Olivier Giroud na Julián Álvarez bafite ibitego bine.

Lionel Messi

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine yaraye atsinze igitego cya gatanu ubwo yatsindaga penaliti yavuyemo igitego cya mbere muri 3-0 batsinze Croatia mu mukino wa ½ wabaye ku wa Kabiri.

Kugeza ubu, Messi watangiye gufatwa nk’umukinnyi mwiza muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, afite ibitego bitanu n’imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Ibindi bitego yabitsinze ku mikino Argentine yahuyemo na Arabie Saoudite (kuri penaliti), Mexique, Australia n’u Buholandi (kuri penaliti).

Hari abatangiye gutekereza Lionel Messi nk'umukinnyi w'irushanwa ry'uyu mwaka nyuma y'uko amaze gutsinda ibitego bitanu
Hari abatangiye gutekereza Lionel Messi nk'umukinnyi w'irushanwa ry'uyu mwaka nyuma y'uko amaze gutsinda ibitego bitanu

Kylian Mbappé na Olivier Giroud

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, afite ibitego bitanu n’imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego byatsinzwe na bagenzi be.

By’umwihariko, we na mugenzi we Olivier Giroud ufite ibitego bine, bombi bafite amahirwe yo kubyongera mu mukino wa ½ urahuza u Bufaransa na Maroc saa Tatu z’ijoro kuri Al Bayt Stadium.

Mbappé yatsinze ku mikino u Bufaransa bwahuyemo na Australia, Denmark (bibiri) na Pologne (bibiri).

Olivier Giroud, we yatsinze ku mikino bahuyemo na Australia (ibitego bibiri), Pologne n’u Bwongereza.

Mbappé ashobora kongera ibitego bye kuri uyu wa Gatatu
Mbappé ashobora kongera ibitego bye kuri uyu wa Gatatu
Olivier Giroud ufite ibitego bine, na we afite amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi
Olivier Giroud ufite ibitego bine, na we afite amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi

Julián Álvarez

Ni rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine waraye ayifashije kugera ku mukino wa nyuma, kuko yatsinze ibitego bibiri muri bitatu batsinze Croatia.

Ibi byatumye agira ibitego bine muri iri rushanwa, bimugira umukinnyi wa kane umaze gutsinda ibitego byinshi.

Mu gihe buri rushanwa ry’Igikombe cy’Isi rigira uumukinnyi watsinze ibitego byinshi, igihembo cya ‘Golden Boot’ cyatangiye gutangwa mu 1982 cyitwa “Golden Shoe”, cyiswe “Golden Boot” mu 2010.

Iyo abatsinze ibitego byinshi barenze umwe, banganya ibitego, harebwa uwatanze imipira myinshi yavuyemo ibitego kuri bagenzi be, bakomeza kunganya byose hakarebwa uwakinnye iminota mike.

Kuva mu 1930 ubwo Igikombe cy’isi cyatangira gukinwa, nta mukinnyi uratwara iki gihembo inshuro irenze imwe.

Just Fontaine wakiniraga u Bufaransa ni we watsinze ibitego byinshi (13) mu irushanwa rimwe, hari mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Suède mu 1958.

Julián Álvarez ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Urukweto rwa Zahabu
Julián Álvarez ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Urukweto rwa Zahabu