Guhera saa 21:00 ruraba rwambikanye hagati ya Argentine na Croatie kuri Lusail Iconic Stadium. Amakipe yombi yabonye umwanya wo kuruhuka ndetse no kwitegura uyu mukino mu buryo bushoboka.
Umwe mu mikino yakomeye muri iki Gikombe cy’Isi cya 2022 ndetse buri wese akibaza uko uza kurangira, ni umukino Argentine yasezereyemo u Buholandi muri ¼.
Icyizere cyo kugendera kuri Lionel Messi waje no gutsinda penaliti ni cyo Argentine ikunze kwitwa "Albiceleste" yari isigaranye, ubwo u Buholandi bwari bumaze kwishyura ibitego bibiri bubifashijwemo na Wout Weghorst wabugaruye mu mukino, bikabaganisha muri penaliti.
Icyerekezo cya penaliti benshi bita amahirwe ni cyo cyatanze ikinyuranyo kuri uyu mukino, Albiceleste ikomeza mu irushanwa. Uyu mukino wari ugupfa n'ugukira ku makipe yombi, kuko wabonetsemo amakarita 17 y’umuhondo n’imwe itukura.
Argentine ntabwo iragera mu makipe ane ya mbere ngo isezererwe na rimwe mu nshuro eshanu yahageze. Ibi iheruka kubikora no mu Gikombe cy’Isi cya 2014, ubwo yageraga ku mukino wa nyuma, ikarira ayo kwarika itsinzwe n’u Budage.
Abasore ba Argentine batozwa na Lionel Scaloni bageze mu mikino ya ½ bamaze byibuze imikino ine muri iki Gikombe cy’Isi binjiza ibitego mu izamu. Uretse mu Gikombe cy’Isi, bamaze imikino 14 babona igitego mu izamu ry’uwo bahanganye.
Ibi bitandukanye no ku ikipe ya Croatia, ariko na yo umwihariko ni uko mu mikino y’Igikombe cy’Isi iheruka, yubatse neza mu gutuma bigorana kugera imbere y’izamu ryayo.
Umunyezamu wa Croatia, Dominik Livaković, yabaye umucunguzi w’iyi kipe mu bihe by’amakuba yanyuzemo kugera muri ½.
Dominik usibye kubangamira Brésil mu mukino hagati, ntabwo yigeze ayibanira kuko yakuyemo na penaliti agahesha ikipe ye gukomeza.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bashobora gutanga akazi kuri Argentine kuko mu mukino uheruka, usibye igitego yatsinzwe na Neymar Júnior, yakuyemo imipira 11 mu mukino hagati, anakuramo penaliti ya Rodrygo Silva.
Abasore ba Croatia kandi bayobowe n’umutoza Zlatko Dalić nta gitangaza cyo kuba bakomeza, kuko mu 2018 barabyerekanye bagera ku mukino wa nyuma badatsinze umukino n’umwe mu mikino yo gukuranwamo, aho bakomezaga kuri penaliti.

– Amaso ahanzwe Lionel Messi na Luka Modrić
Abakinnyi babiri ni bo gusa bagiye gukina Igikombe cy’Isi bafite igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku Isi. Lionel Messi afite Ballon d’Or zirindwi mu gihe Luka Modrić afite imwe.
Buri wese aribaza niba byibuze umwe muri aba bakinnyi bose bafite igitambaro cya kapiteni, bakanambara nimero 10 muri buri kipe, ashobora gutwara iki gikombe akagera ku gasongero k’umupira w’amaguru.
Messi amaze kugira imyaka 35 mu gihe Modrić afite imyaka 37. Abenshi iyo barebye aba bagabo ntibatinya kuvuga ko imyaka ari imibare. Imbaraga bagifite zibaha uburenganzira bwo gukora ikinyuranyo mu mukino bafitanye wa ½.
Buri mukinnyi hano ari ku rwego rwo hejuru cyane. Ahanini ni ku mpamvu z’uko icyizere bagiriwe cyo gutera penaliti bose bakibyaje umusaruro, bakarenga ¼. Messi yatsinze igitego ku mukino w’u Buholandi, Modrić atsinda penaliti ya gatatu ku mukino wa Brésil.
Mu minota 90 cyangwa 120 igize umukino, Messi aba yitezweho ikintu gikomeye. Yatsinze ibitego bine atanga n’imipira ibiri ivamo ibitego. Modrić ntabwo arabasha gutsinda igitego cyangwa ngo atange umupire wa nyuma mu mukino hagati, ariko ntawakwirengagiza ko akina hagati mu kibuga, naho Messi agasatira izamu.
Mu Bikombe by’Isi bibiri biheruka, byibuze buri wese yatsindiwe ku mukino wa nyuma. Mu 2014, Messi n’ikipe ye batsinzwe n’u Budage igitego 1-0, naho mu 2018, Modrić n’ikipe ye batsindwa n’u Bufaransa 4-2.
Aba bose bahawe ibihembo nk’abakinnyi beza b’irushanwa nubwo baviriyemo ku mikino ya nyuma.
Messi amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino y’igikombe cy’Isi, aho arushwa bitandatu n'Umudage Miroslav Klose ufite 16.
Messi amaze gutsindira ikipe ya Argentine ibitego 95 mu mikino 170 amaze kuyikinira. Modrić amaze gukina imikino 160 muri Croatia, ibitarakorwa n’undi wese, ayitsindira ibitego 23.
Mu mikino 11 Croatia iheruka gukina nta n’umwe yatsinzwe, ibi bikayiha icyizere cyo kongereho uwa 12.
Mu nshuro ebyiri aya makipe amaze guhura mu Gikombe by’Isi, buri imwe yatsinze umukino umwe ariko Croatia ikaza imbere mu bitego. Mu 1998, Argentine yatsinze Croatia 1-0, mu gihe Croatia mu 2018 yihereranye Argentine ikayinyagira 3-0.
Igitangaje kirimo ni uko abakinnyi batsinze icyo gihe benshi muri bo bategerejwe kuri Lusail stadium kongera gukina uyu mukino inshuro yabo ya kabiri.
Argentine irinjira mu mukino idafite abakinnyi bayo babiri kubera amakarita atatu y’umuhondo atabemerera gukina. Abo ni Nicolás Tagliafico na Marcos Acuña.
Alejandro Papu Gómez ni we ushidikanywaho gusa, ariko Ángel Di María na Rodrigo De Paul baraza kuboneka mu mukino wo gushaka itike ibageza ku mukino wa nyuma.
Kuri Croatia, abakinnyi bayo bameze neza nta kibazo bafite na kimwe, ahubwo biyongeraho abarimo Borna Sosa na Mislav Oršić bari bafite utubazo tw’uburwayi ariko budakabije.
Abakinnyi Argentine ishobora kubanza mu kibuga ni Emiliano Martínez, Nahuel Molina, Cristian Romero, Nicolas Otamendi, Nicolas Tagliafico, Enzo Fernández, Rodrigo De Paul, Alexis Mac Allister, Ángel Di María, Lionel Messi na Julián Álvarez.
Abo Croatia ishobora kubanza mu kibuga ni Dominik Livaković, Josip Juranović, Joško Gvardiol, Dejan Lovren, Borna Sosa, Luka Modrić, Marcelo Brozović, Mateo Kovačić, Mario Pašalić, Andrej Kramarić na Ivan Perišić.




Ibitekerezo 0