Uyu mukobwa w’imyaka 30 benshi batangiye kwita umufana ukunzwe kurusha abandi mu gikombe cy'Isi, ni we muntu uri kugarukwaho na benshi i Doha nyuma y’uko Croatia isezereye u Buyapani muri 1/8.

Hari n’abatebya bakavuga ko arangaza abafana kugeza ku bakinnyi bari mu kibuga hagati.

Ku mbuga nkoranyambaga hari amafoto agaragaza abakunzi b'umupira w'amaguru bishimira imyambarire y’uyu mukobwa kugeza n’aho bafata telefone bakamufotora.

Mbere y’uko imikino y’igikombe cy’Isi itangira Qatar yari yashyizeho amabwiriza asaba abafana kwambara bakikwiza ariko uyu mukobwa we ntabikozwa.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ayo mategeko yamubabaje cyane ndetse ko adatewe ubwoba no kuba yafungwa kubera imyambarire ye.

Yagize ati “Nararakaye cyane nyuma yo kumva ko hari amategeko agenga imyambarire muri Qatar, narikanze cyane , nibaza uko bizagenda kuko nta myenda ngira igera no ku mavi, gusa naravuze nti ngomba kuza byanze bikunze.”

Yakomeje agira ati “Niba ntari Umuyisilamu na hano bakwiriye kubahiriza imibereho yacu n’amadini yacu. Nambaye imyenda nkunze kuko ndi Umugatolika ukomoka muri Croatia.”

Abajijwe niba adatewe ubwoba no kuba yafungwa cyangwa guhabwa ibihano yasubije agira ati “Ibyo bintu ntibijya bintera ubwoba.”

Nyuma yo kugera muri Qatar uyu mukobwa yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri Instagram . Mu kwishimira aka gahigo yakoresheje ifoto ye imugaragaza yarangariwe na bamwe mu bafana bari baje gukurikira umukino wa Croatia na Maroc.

Ivana Knoll wavukiye mu Budage yerekeje muri Croatia afite imyaka 3, ni umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Croatia dore ko yari yanayiherekeje mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu 2018 mu Burusiya.

Abafana bamwe b'u Buyapani  nubwo batsinzwe na Croatia bishimiye gufata ifoto n'uyu mukobwa wabaye Miss Croatia
Abafana bamwe b'u Buyapani nubwo batsinzwe na Croatia bishimiye gufata ifoto n'uyu mukobwa wabaye Miss Croatia
Abakoresha imbuga nkoranyambaga  bacitse ururondogoro bavuga ko uyu mukobwa ari kurangaza benshi  kuva ku bafana kugera mu kibuga hagati
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro bavuga ko uyu mukobwa ari kurangaza benshi kuva ku bafana kugera mu kibuga hagati
Iyo yinjiye muri stade, arangaza benshi
Iyo yinjiye muri stade, arangaza benshi
Hari abavuga ko akora ibi agamije kurangaza abakinnyi  bamwe na bamwe
Hari abavuga ko akora ibi agamije kurangaza abakinnyi bamwe na bamwe
Ivana Knoll  ashinjwa na bamwe kurangaza abantu kuri stade
Ivana Knoll ashinjwa na bamwe kurangaza abantu kuri stade
Imyambarire ye yatunguye benshi muri Qatar
Imyambarire ye yatunguye benshi muri Qatar
Ivana Knoll  avuga ko adakangwa n'amategeko  yashyizweho muri Qatar agenga imyambarire muri iki gihe cy'imikino y'Igikombe cy'Isi
Ivana Knoll avuga ko adakangwa n'amategeko yashyizweho muri Qatar agenga imyambarire muri iki gihe cy'imikino y'Igikombe cy'Isi
Ivana Knoll  ku mukino wahuje Croatia na Maroc ni uku yari yambaye
Ivana Knoll ku mukino wahuje Croatia na Maroc ni uku yari yambaye
Ivana Knoll  ni uku yari yambaye ku mukino Croatia yasezeremo  u Buyapani
Ivana Knoll ni uku yari yambaye ku mukino Croatia yasezeremo u Buyapani
Ivana Knoll  wabaye Miss Croatia 2016 akomeje kurangaza benshi bari mu mikino y'igikombe cy'Isi
Ivana Knoll wabaye Miss Croatia 2016 akomeje kurangaza benshi bari mu mikino y'igikombe cy'Isi
Ivana Knoll akunze guherekeza ikipe ya Croatia mu gikombe cy'Isi
Ivana Knoll akunze guherekeza ikipe ya Croatia mu gikombe cy'Isi
Ku mukino wahuje Croatia n'u Buyapani yari yirekuye
Ku mukino wahuje Croatia n'u Buyapani yari yirekuye
Nyuma yo gutsinda u Buyapani Miss Croatia Ivana Knoll   yahise ajya kwirira sushi yishima hejuru y'Abayapani
Nyuma yo gutsinda u Buyapani Miss Croatia Ivana Knoll yahise ajya kwirira sushi yishima hejuru y'Abayapani