Mukantambara uzwi ku izina rya Baby, yakiniraga ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club.
Mukantambara yuriye indege kuwa Kane ajya muri Turkey aho yasinye amasezerano y'amezi atatu azongerwa nyuma y'impera za shampiyona y'iki gihugu izarangira muri Mata umwaka utaha.
Mbere yo kugenda, ku kibuga cy’indege, Baby yagize ati "Nzakora uko nshoboye ku buryo nzabona amasezerano yo gukina ku rwego mpuzamahanga, ngiye hariya gukora cyane,ndizera ko urwego rw'umukino ruzazamuka muri iki gihugu (Rwanda).Inzozi zanjye ni ugukina Volley mpuzamahanga".
Uyu mukobwa witabiriye irushanwa Nyafurika ry'abangavu muri Volley Ball yo ku mucanga mu 2014 yabereye muri Ghana akanaryegukana afatanyije na Lea Uwimbabazi, abaye umukinnyi wa Karindwi w'umunyarwanda usinye mu ikipe yo ku mugabane w'u Burayi na Aziya muri uyu mwaka wa 2015.
Seraphine, yageze mu ikipe ya Rwanda Revenue Volley Ball Club umwaka ushize ubwo yari avuye mu ikipe y'ishuri rya St Aloys Rwamagana.
Paul Bitok nk'umutoza we mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda nawe yagize icyo atangaza ku igenda rya Mukantambara aho yavuze yizera ko abakobwa b’u Rwanda bafite ejo hazaza heza muri uyu mukino.
Yagize ati "Iyi ni intangiriro y'abakobwa bacu.Ndizera ko mu myaka iza tuzaba dufite benshi bazaba bari ku rwego nk'urwe (Seraphine). Nishimiye ko dufite umubare mwiza w'abakinnyi mpuzamahanga mu gihe gito. Ubu, Mukantambara azafungura imiryango ku bandi bakobwa."
Mukantambara w'imyaka 19 y'amavuko, abaye umunyarwandakazi wa mbere ugiye gukina volleyball ku rwego mpuzamahanga mu mateka y'u Rwanda.
Abandi bakinnyi bari mu makipe yo hanze y'u Rwanda barimo; Yakan Lawrence Guma na Yves Mutabazi bari mu Buyapani mu ikipe ya Oita Miyoshi.Nelson Murangwa we akina mu ikipe ya Middelfart Volleyball Club mu gihugu cya Denmark.
Muri abo kandi harimo kandi, Sibomana Madison Placide uri gukina mu ikipe ya Shamal yo muri Qatar, kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mukunzi Christophe ukina mu ikipe ya Belediye Spor Volley ball na Musoni Fred ukina muri Finland mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Liiga Riento.





Ibitekerezo 0