Ku Cyumweru

-INATEK 3-1 APR

-Rayon Sports 3-1 Kirehe

-APR 1-3 Rayon Sports

-INATEK 3-1 Kirehe

-APR 1-3 Kirehe

-Rayon Sports 0-3 INATEK

Imikino ya nyuma bitegerejwe ko izakinwa tariki ya 3 Ukwakira 2015.

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 58 irusha amanota 2 gusa Inatek. Ni nyuma yaho ikipe ya Inatek yihererenye ikipe ya Rayon Sports volleyball Club kuri iki Cyumweru mu mukino ya Kamarampaka (Playoffs) wa gatatu ikayitsinda amaseti atatu ku busa.

Inatek yatsinze amasti atatu ku busa Rayon Sports, ku manota 25-23, iseti ya kabiri ku manota 25-18 na 25-13. Mu yindi mikino Rayon Sports yatsinze APR na Kirehe zose amaseti atatu kuri imwe naho Inatek itsinda APR na Kirehe amaseti atatu kuri imwe, mu gihe Kirehe yatsinze APR amaseti 3-1.

APR yatsinzwe na Rayon Sports amaseti atatu kuri imwe
APR yatsinzwe na Rayon Sports amaseti atatu kuri imwe

Umutoza wa Rayon Sports, Fidele Nyirimana yagize ati “Turacyafite icyizere cyo kwitwara neza mu mikino iri imbere yacu, icyo tugomna gukora ni uko tutazakora amakosa kuko tugomba kuyitsinda, nubwo tuzaba duhanganye n’amakipe akomeye ariko tugomba kubiharanira”

Ikipe ya Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 mu gihe Inatek iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56, naho ikipe ifite igikombe cya shampiyona APR iri ku mwanya wa 3 n’amanota 38, Kirehe ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28.

Ku mutoza wa Inatek,Dominic Sesonga Ntawangundi, we avuga ko ubu ari mu nzira nziza yo kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports.
Sesonga yagize ati “ Tugomba gutsinda imikino ikurikira kugira ngo twegukane shampiyona kandi birashoboka, icyangombwa ni uko tuzitwara neza mu mikino ya nyuma.”

Aya makipe yose azongera gukina tariki ya 3 Ukwakira kuri Stade nto (Petit stade) Amahoro, aho Rayon Sports isabwa gutsinda imikino yose kugira ngo izegukana igikombe cya shampiyona cyo muri uyu mwaka wa 2015.

Ikipe izegukana shampiyona muri uyu mwaka izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere muri Afurika akenshi ikunda kubera muri Afurika y’Amajaruguru, naho ikipe yegukanye iri rushanwa ikaba ihagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cy’makipe.

Aya makipe kandi uko ari abiri azahurira mu irushanwa rya Carre d’As mu Kwakira.

Kirehe VC
Kirehe VC
Kirehe VC
Kirehe VC
Ikipe ya INATEK irahabwa amahirwe
Ikipe ya INATEK irahabwa amahirwe
Rayon Sports yatsinzwe na INATEK amaseti atatu ku busa
Rayon Sports yatsinzwe na INATEK amaseti atatu ku busa