U Rwanda rurakina umukino ubanza na Maroc saa kumi mu gihe undi mukino wo mu itsinda B, Cameroun ikina n’ibirwa bya Mauritius saa munani.
Mu makipe 10 yari ategerejwe kwitabira iki gikombe cy’Afurika, Sudani ntiyabonetse bituma itsinda rya mbere rigira amakipe ane, Misiri yakiriye ifite n’iki gikombe, Algeria, Kenya na Botswana.


Ni imikino ikipe y’igihugu igite gukoresha nk’imyiteguro y’imikino nyafurika izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeli.
U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri n’ibirwa bya Mauritius kuri uyu wa Kane saa kumi, baruhuke kuwa Gatanu bakine kuwa Gatandatu na Tuniziya yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Misiri mu gikombe giheruka.
Abakinnyi 12 bahagarariye u Rwanda mu Misiri
Mutabazi Jean Bosco , Tuyishime Eugene, Ntagengwa Olivier, Mutabazi Yves, Kwizera Pierre Marshal , Ndamukunda Flavien, Dusabimana Vincent , Mahoro Nsabimana Ivan , Yakan Lawrence , Mukunzi Christophe (kapiteni), Musoni Fred, Murangwa Nelson.


Ibitekerezo 0