Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza, ababaherekeje n’abayobozi b’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda bakiriwe kuri Minisiteri ya Siporo.
Mu mpera za Nzeri 2026, ni bwo u Rwanda rwasoje irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika muri Volleyball, aho mu mukino wa nyuma rwakinnye na Misiri rwatsinzwe amaseti 3-0.
Ni umusaruro utandukanye n’uwo rwari rwiteze, kuko mbere yo kugenda Minisitiri Mukazayire yari yasabye abakinnyi gukoresha imbaraga zabo zose byibuze bakagera mu makipe atatu ya mbere.
Yongeye kubakira nyuma y’irushanwa, abagaragariza ko yabonye barakoresheje ubushobozi bafite, ariko banamugaragariza imbogamizi bahuye na zo zigatuma batagera ku ntego.
Kimwe mu byo basabye ni imyiteguro myiza mbere yo kwitabira amarushanwa akomeye, na we abizeza ko mu myaka ibiri iri imbere bazongera kwitabira iri rushanwa barabonye ibyo basabye.
Ati “Turabizi murashoboye kandi mwifitemo ishyaka. Kugira ngo mugere mu makipe meza mugomba kuba mufite intego, mukanategura. Imyaka ibiri si igihe kinini, tugomba gutangira kwitegura. Buri wese atangire abare igihe gisigaye.”
“Tuzakomeza kubiganiraho n’ishyirahamwe n’abatoza kugira ngo igihe cyo kwitegura kibe kinini. Muzagira igihe kinini cyo guhura, muhabwe imikino ya gicuti ikomeye, aho kugira ngo muyibone igihe kigeze.”
Minisitiri Mukazayire kandi yemereye abakinnyi ko azabakorera ubuvugizi ku bibazo bitandukanye bamugaragarije.
Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa ry'abagabo rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.





Ibitekerezo 0